Browsing category

Afurika

Ntabwo twajyanye ingabo zo kurwanya M23 – Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyomoje televiziyo ya al-Jazeera iherutse gutangaza ko Uganda yajyanye ingabo muri Congo zo kurwanya umutwe wa M23. Mu ijambo Perezida Museveni yageneye abaturage ba Uganda, yavuze ko ingabo za Uganda zitagiye kurwanya M23 nk’uko bivugwa kuko ngo zihari kugira ngo zirwanye ibyihebe bya ADF. Yavuze ko mu myaka ine ishize, Perezida […]

Col Mukalayi wa FARDC yiciwe i Bukavu

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo (FARDC), Colonel Mushonda Jacques Mukalayi wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, hamwe n’abarinzi be babiri, biciwe mu Mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru yizewe UMUSEKE ufite yemeza ko, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, Col Mukalayi n’abarinzi be biciwe mu […]

UPDATES: FARDC yahitanye Col Makanika ikoresheje drone

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi, cyagabye igitero cya drone gihitana Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, uyobora umutwe wa Twirwaneho. Ni mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Abashyigikiye Kinshasa bavuga ko […]

Abari biteze ko u Rwanda ruzatera u Burundi basubize amerwe mu isaho- Ndayishimiye

Varisito Ndayishimiye, umukuru w’igihugu cy’u Burundi umaze iminsi ashinja u Rwanda gushaka kumugabaho ibitero, yasabye abaturage b’igihugu cye kuryamira amajanja kuko ngo nta muntu umenya umunsi w’igisambo. Ni mu butumwa Perezida Ndayishimiye yashyize ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, taliki ya 16 Gashyantare 2025. Ndayishimiye yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, asaba […]

M23 yafashe umujyi wa Bukavu bidasubirwaho

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bafashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uruhande rwa leta, kugeza ku wa Gatandatu nijoro, rwari rugisaba igisirikare kurwana kuri uyu mujyi kugira ngo udafatwe, ariko ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23. Abasirikare bakuru ba FARDC bari i Kinshasa mu gitondo […]

Umuhanzi Idinco Delcat wari uzwi i Goma yarashwe n’abataramenyekana

Umuhanzi wari uzwiho kuririmba indirimbo zinenga ubutegetsi bwa Perezida Antone Felix Tshisekedi yarasiwe mu mujyi wa Goma n’abataramenyekana. Abaturage bo mu gace ka Turunga mu majyaruguru ya Goma biriwe ku nkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi witwa Ildengo wiyitaga Idinco Delcat kuri YouTube. Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo avuga mo Presidant “idiot” cyangwa “Zoba”. Ildengo yari amaze […]

Afurika y’Epfo yohereje abasirikare bo guha isomo M23

Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo burashinjwa kohereza izindi ngabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu buryo bw’ibanga, hagamijwe guha isomo umutwe wa M23. Ni amakuru yahishuwe na Reuters avuga ko izo ngabo ziri hagati ya 700 na 800 zageze i Lubumbashi, aho zigomba kuva zerekeza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru ava […]

Menya ibyo Perezida Tshisekedi asaba harimo ko M23/AFC irekura umujyi wa Goma

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa byavuze ko Perezida Felix Tshisekedi akurikiye inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, EAC na SADC kandi aza no gusoma ibyufuzo igihugu cye gifite, muri byo harimo gusaba abafashe umujyi wa Goma kuwusubiza inzego za Leta. I Dar es Salaam muri Tanzania harimo kubera inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na […]

M23/AFC yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu ya Ruguru n’umuyobozi wa Goma

Umutwe wa M23 ufatanya na Alliance Fleuve Congo washyizeho abayobozi bashya bayoboye Intara ya Kivu ya Ruguru nyuma y’igihe gito ufashe umujyi wa Goma. Amatangazo atandakunye uyu mutwe wasohoye wavuze ko hagiyeho Guverineri mushya wa Kivu ya Ruguru witwa Bahati Musanga Joseph uyu ni umwe mu bamaze igihe mu bukangurambaga bw’umutwe wa AFC/M23 akaba yari […]

Col Rugabisha umwe mu bungirije Gen Masunzu yarasiwe mu mirwano na M23

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo, FARDC, Col Rugabisha yarasiwe mu mirwano n’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’urupfu rwe aravuguruzanya ku wamwishe. Bamwe bavuga ko yarashwe n’inyeshyamba za M23, abandi bakemeza ko yarashwe n’ingabo yari ayoboye zimushinja ubugambanyi. Uyu mugabo yapfuye muri iki cyumweru aguye ahitwa Mukwija hafi ya Nyabibwe muri […]