Browsing category

Amakuru aheruka

Umusirikare ukekwaho kurasa abantu batanu yaburanye mu ruhame

Nyamasheke: Urukiko rwa Gisirikare Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abantu  batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari. Urubanza rwatangiye mu gitondo ,  rwabereye mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye. Amakuru avuga ko […]

Hagati y’Umwarimu n’umunyeshuri haravugwa amakimbirane ashingiye ku marozi

Muhanga: Umubyeyi witwa Uwamariya Thèrese arashinja umwarimu wigisha Umwana we kumutoteza avuga ko amuroga. Uwamariya Thèrese atuye mu Mudugudu wa Rwamugoroba, Akagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza aravuga ko hari umurezi witwa Mukanyandwi Josée wigisha mu Ishuri ribanza rya Gatenzi, Umurenge wa Cyeza Akarere ka Muhanga umaze icyumweru atoteza umwana we amushinja ko amuroga. Uwamariya […]

Nyanza: Umwana yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi

Umwana uri mu kigero cy’imyaka umunani yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi arapfa aho bariho bakora umuyoboro w’amashanyarazi. Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka  Butansinda mu mudugudu wa  Gitare. UMUSEKE wamenye amakuru ko Kuri uyu wa  03 Ukuboza 2024 ahagana i Saa sita z’amanywa ko umwana witwa Umutoniwase Clemence w’imyaka umunani  ubwo […]

RIB yavuze ko itakora iperereza ku musirikare ufite icyobo cyapfiriyemo abantu

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera i Nyanza rwisunze ingingo z’amategeko, rwavuze ko rutakora iperereza ku musirikare ufite icyobo cy’umusarani cyapfiriyemo abantu babiri i Nyanza. Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwandikiye Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu karere ka Nyanza ruyisaba ibisobanuro ku rupfu rw’abantu babiri, ari bo Mayira Thierry na Twayigize […]

Barasaba leta guha uburenganzira umuntu wese ushaka gukuramo inda

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa n’abagore bo mu mujyi wa Kigali , basaba leta ko  yaha uburenganzira  umuntu wese watewe inda mu buryo butifuzwa kuyikurirwamo  mu buryo bwizewe . Amasezerano agenga Amahame Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu n’abaturage no ku Burenganzira bw’Abagore muri Afurika yemerejwe i Maputo (Mozambique) mu mwaka wa 2004. Ayo masezerano ku ngingo […]

Nyanza: Umugabo arakekwaho gutera undi icyuma bapfa inzoga

Polisi y’u Rwanda  iratangaza ko hari gukorwa iperereza ku mugabo ukekwaho kwica umuntu amuteye icyuma. Mu mpera z’icyumweru dusoje mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Shyira mu Mudugudu wa Nyamayaga hari umugabo uri gukorwaho iperereza bikekwa ko yishe umuntu. Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwitwa Rukundo Eduard w’imyaka 35 bikekwa […]

Igifaransa n’Igiswahili byemejwe nk’ indimi zemewe muri EAC  

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, wemeje  ko Igifaransa n’Igiswahili biba indimi zikoreshwa mu bikorwa by’uyu muryango. Byatangarijwe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 24 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu  muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) . Izi  zisanze  Icyongereza cyari gisanzwe gikoreshwa n’abagize uyu muryango mu bikorwa bitandukanye. Iyi nama yashyizeho izi mpinduka bigendeye ku ngingo ya […]

Kigali: Imodoka yagaragaye hejuru y’inzu y’umuturage

Mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, Ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024, habereye impanuka y’imodoka , ubwo  umukozi wa Hoteli yasabwaga gusohora imodoka mu gipangu cy’iyo hoteli ahubwo akayijyana hejuru y’inzu y’umuturage. Amakuru  avuga ko  umuseriveri wa Hoteli (Five toFive) bamusabye gusohora imodoka, mu gihe ari kuyisohora, ayijyana ku nzu y’umuturage. […]

NCPD yifuza ko umubare w’Abadepite mu Nteko wiyongera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD), Emmanuel Ndayisaba yatanaje ko nk’abafite ubumuga, bifuza ko umubare w’abahagaririye abafite ubumuga mu Nteko Ishingamategeko wakwiyongera. Mu biganiro byabaye mu mpera z’iki cyumweru,byahuje inzego zitandukanye ziganira ku ruhare rw’abafite ubumuga mu miyoborere z’Igihugu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko igihugu […]