Browsing category

Imyidagaduro

John Legend nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo ahagarike igitaramo yatanze ubutumwa

John Legend nyuma yo gushyirwaho igitutu  ngo ahagarike igitaramo cyo mu Rwanda, yatangaje ko atari kubikora ngo kuko yari kuba ashyize igihano ku banyarwanda . Ni amagambo yatangarije BBC nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa wa Gatanu, akoreye  igitaramo muri BK Arena. Uyu muhanzi yataramiye i Kigali binyuze mu bitaramo bya Move Afrika, bitegurwa ku […]

Eric Reagan Ngabo ari gutunganya Album iriho indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye

Eric Reagan Ngabo, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo My Lord, iri kuri album ye nshya yitegura gusohora. Uyu muhanzi utuye muri Finland mu Majyaruguru y’u Burayi yari aherutse gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio), ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangiye no kuzifatira amashusho. Eric Reagan avuga ko umushinga wa […]

Ev. Amani yibukije Abakristo ko Yesu abahora iruhande-VIDEO

Iradukunda Juvenal Amani, uzwi nka Ev. Amani mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Uranzi Yesu”, yibutsa Abakristo ko Yesu Kirisitu ahora ari iruhande rwabo, cyane cyane mu bihe bikomeye no mu bibazo bahura na byo. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025. Mu kiganiro na […]

Kidumu yateguje ibyishimo bisendereye muri “Amore Valentine’s Gala”

Umuririmbyi Kidumu Kibido w’uburambe bw’imyaka 50 mu muziki yateguje gutanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo “Amore Valentine’s Gala”, azahuriramo n’abahanzi barimo Ruti Joel na Alyn Sano. Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu wa tariki 14 Gashyantare 2025, gihuriranye no kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, kikazabera muri Camp Kigali. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kidumu yatangaje […]

Bosco Nshuti yateguje igitaramo azamurikiramo Album ya Kane

Bosco Nshuti usanzwe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya wo guhimbaza Imana agiye gukora igitaramo “Unconditional Love Live Concert Season 2” azamurikiramo Album ya kane. Ni igitaramo kizaba ku ya 13 Nyakanga 2025, kikazaba kibaye ku nshuro ya kabiri. Ni igitaramo avuga ko kizaba ari icy’amateka ndetse akazaba amurika umuzingo ‘Album’ ya Kane yise “Ndahiriwe”. […]

Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurandura urwenya rwibasira abagore

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda ryatangije ubukangurambaga bwiswe Hindura Blague (#ChangeThePunchline), bugamije gutuma hahindurwa amagambo akoreshwa mu rwenya akagaragara nko gusubiza inyuma ihame ry’uburinganire. Abajya ahakorerwa ibitaramo by’urwenya, rimwe na rimwe hakoreshwa amagambo amwe n’amwe yumvikana nk’ayibasira igitsina runaka cyangwa asubiza inyuma ihame ry’uburinganire. UN Women Rwanda ivuga ko hashingiwe ku byagezweho […]

Kigali: Hateguwe igiterane kizakurwamo ubufasha bw’abadafite mituweli

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe ‘Gather 25’, kizavamo amafaranga azafasha Abanyarwanda badafite ubwisungane mu kwivuza kububona. Ni igiterane kizabera muri BK Arena, tariki ya 01 Werurwe 2025, aho guhera saa saba z’amanywa imiryango izaba ifunguye. Iki giterane kandi cyatumiwemo abahanzi n’ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Umuramyi Aimé […]

Jonathan Niyo yasohoye indirimbo isaba abantu kugandukira Imana-VIDEO

Jonathan Niyo, usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo yise “Nguhaye Umitima” yakoranye na Obed Zawadi. Muri iyi ndirimbo, basaba abantu kugandukira Imana bakayiha imitima yabo, kugira ngo ibayoboye mu nzira ikwiye kandi inabaruhure mu bihe bigoye. Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025. Mu kiganiro […]

Lil K HPB yasohoye ‘Tesa’ ateguza imishinga afitanye n’ibyamamare-VIDEO

Umuhanzi Owen Berel Karagira wamamaye mu muziki nka Lil K HPB, yavuze ko nyuma y’iminsi abakunzi be batamwumva nk’uko byahoze, ubu agarukanye imbaraga mu bikorwa bye bya muzika, kandi yiteguye gukomeza kubagezaho ibihangano bishya. Lil K HPB ni umuhanzi w’umurundi uba muri Canada, azwi ku guhuza injyana ya ‘Afro Fusion’ na ‘Hip Hop’, biherekezwa n’amagambo […]

Dj Theo yitabye Imana

Nahimiyimana Théogene wamamaye nka DJ Theo mu kuvanga imiziki, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari yaramuzahaje. Dj Theo yaguye mu bitaro bya Masaka, aho yari yajyanwe kwivuriza kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025. Dj Theo yabanje kurwarira mu bitaro […]