Browsing category

Inkuru zindi

Umurambo w’umunyeshuri wasanzwe mu mugezi

Nyanza: Umurambo w’umunyeshuri wasanzwe mu mugezi bikekwa ko yapfuye ubwo yariho yoga muri ayo mazi. Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kirambi. UMUSEKE wamenye amakuru hagati y’imidugudu ibiri ariyo uwa Gasharu n’uwa Mpaza mu mugezi wa Kamiranzovu habonetsemo umurambo w’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ku kigo […]

Gen Gakwerere wa FDLR yinjiye mu Rwanda yambaye imyenda ya FARDC – VIDEO

Ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Congo, inzego z’umutekano zakiriye Gen Ezéchiel Gakwerere, alias Sibo Stany alias Julius Mokoko. Uyu Gakwerere muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umuyobozi wungirije w’ishuri rya gisirikare rya ESO i Butare ashinzwe ubutasi, ibikorwa no guhugura. Hari hashize amasaha abanyamakuru barimo na Mukwaya Olivier uhagarariye UMUSEKE i Rubavu bategereje […]

Amagambo ya Minisitiri w’Ubwongereza ahuza ADF n’u Rwanda yatanzweho ibisobanuro

U Rwanda rwahamagaje uhagarariye Ubwongereza ngo ahabwe ibisobanuro ku ngaruka amagambo ya Minisitiri ushinzwe Africa w’icyo gihugu yavuze ahuza u Rwanda n’umutwe w’iterabwoba wa ADF wica abantu ugafata abagore ku ngufu mu burasirazuba bwa Congo. Minisitiri Lord Collins of Highbury ubwo yari mu Nteko ishinga Amategeko yabajijwe iby’ubwicanyi bw’umutwe w’iterabwoba wa ADF wiciye abantu mu […]

Imitwe ya Politiki yamaganye Tshisekedi ushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yamaganye umugambi mubisha wa Perezida Felix Tshisekedi n’abo bafatanya  barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro b’abazungu n’umutwe wa Wazalendo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubuyobozi bwarwo. Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda irimo: FPR […]

Hari abamaze imyaka 20 mu Bitaro bya Byumba

Mu bitaro bya Byumba byo mu karere ka Gicumba, hari abavuga ko bagiye kumara imyaka 20 kubera uburwayi butandukanye. Babigarutseho kuri uyu wa 23 Gashyantare 2025 ku munsi ngarukamwaka wo kuzirikana abarwayi, ubusanzwe uyu munsi ukaba unizihizwa  kw’ isi hose mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 33. Muri abo bavuga ko bamaze imyaka myinshi mu […]

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye “yasanzwe mu mugozi yapfuye”

Nyanza: Umwarimu wigishaga mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza birakekwa ko yiyahuye aho yasanzwe yapfuye. Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi  mu kagari ka Nyabinyenga mu mudugudu wa Kabuga. UMUSEKE wamenye amakuru ko umwarimu  witwa NGIRINSHUTI François  Xavier bahimba Bandora w’imyaka 42 wigishaga mu mashuri yisumbuye mu […]

Abihayimana bavuye i Kinshasa babonanye na Perezida Kagame

Urwego rukuriye Abasenyeri muri Congo Kinshasa rwemeje ko intumwa zarwo zahuye na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kuganira ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere. Ifoto ya Perezida Paul Kagame ari kumwe n’aba basenyeri bo muri Kiliziya Gatolika n’abo mu madini ya giporotestanti yakomeje kugenda igarukwaho ku mbuga nkoronyambaga. Urwego rwitwa […]

UPDATES: Perezida Kagame yabonanye n’Umuyobozi wa Qatar

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku mubano mwiza n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’imikoranire mu nzego zitandukanye nk’uko byemejwe Perezidansi y’u Rwanda.   Inkuru yabanje: Perezida Paul Kagame yakiriwe muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi yagiriyeyo kuri uyu wa […]

UPDATES: Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam, Tshisekedi na Ndayishimiye ntibahari

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yageze muri Tanzania nyuma y’abandi bakuru b’ibihugu. Mu gufungura inama byari byavuzwe ko ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ronald Ozzy Lamola. Inkuru yabanje: Abakuru b’ibihugu batandatukanye bari i Dar es Salaam mu nama yiga uko uburasirazuba bwa Congo bwagira amahoro, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bageze […]

Kagame na Tshisekedi bemeje guhurira mu nama idasanzwe

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, agiye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yiga ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC ya 24 yabaye ku wa 31 Mutarama 2025 i Harare muri Zimbabwe, cyaje nyuma y’aho bisabwe n’inama […]