Uko Mukarurangwa yigobotoye Malaria
Mukarurangwa Marie Rose utuye umurenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara, aratangaza ko nyuma y’igihe malaria yarafashe indaro mu rugo rwe ubu hashize imyaka ibiri ihacitse kubera kurara mu nzitiramubu. Uyu murenge wa Mukindo Mukarurangwa atuyemo uri mu mirenge y’aka karere yakunze kubamo malaria cyane bitewe no kuba uturiye igishanga cy’Akanyaru kizwiho kuba indiri y’imibu […]