Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yatsinze urubanza yaburanagamo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo kumwirukana binyuranye n’amategeko, ndetse agomba kwishyurwa arenga Miliyoni 500 Frw.
Uyu mutoza yirukanywe muri Mutarama 2026 biciye mu Itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru ikarishyira ku mbuga nkoranyambaga zaryo.
Nyuma y’amezi abiri yirukanywe muri aka kazi, Shema Ngoga Fabrice uyobora iri Shyirahamwe, yatangaje ko uyu munya-Algérie yabareze muri FIFA kandi biteguye kuburana maze amategeko akazagena ibikurikira.
Nyuma y’urubanza rwahuje impande zombi, FIFA yanzuye ko Amrouche yatsinze urubanza, ndetse FERWAFA itegekwa kumwishyura ibihumbi 360$ (530.280.000 Frw).
Ni umwanzuro wamaze kugera muri iri Shyirahamwe ndetse abo bireba bamaze kuwubona.
Gusa ntabwo FERWAFA yagarukiye ku kubona uwo mwanzuro uyitegeka kwishyura uyu mutoza, ahubwo yasabye FIFA ko yahabwa inyandiko yuzuye kandi yanditse igaragaza impamvu n’ibyashingiweho mu gufata icyo cyemezo.
Amrouche si ubwa mbere yaba atsinze urubanza rwo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko kuko mu 2015 yatsinze Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya ndetse yishyurwa Miliyoni 1$.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Adel yasimbuwe na Stephen Constantine w’imyaka 63.

UMUSEKE.RW
