Umurenge wemeye kuvuza umusore ufite ikibyimba mu mugongo

Bayiringire akeneye ubuvuzi

Ruhango: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana, buvuga ko bugiye kuvuza umusore ufite ikibyimba mu mugongo wabuze ubushobozi.

Bayiringire Eric atuye mu Mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana.

Uyu musore ufite imyaka 27 y’amavuko yabwiye UMUSEKE ko yafashwe n’uburwayi afite imyaka 15, abura ubushobozi bwo kujya kwa Muganga.

Bayiringire avuga ko iki kibyimba cyatangiye ari gitoya kigenda gikura uko umwaka utashye, akavuga ko atakibasha gutora agatotsi kuko aribwa cyane.

Ati: “Nagerageje kujya mu Bitaro, nahagera bakanyaka amafaranga menshi ntafite nkongera gusubira mu rugo.”

Bayiringire avuga ko yigeze guhabwa inyandiko yo kwa muganga imwohereza kuvurirwa ahandi “Transfert” imujyana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUB) ngo ace mu cyuma, ahageze bamusaba amafaranga arayabura arataha, ubu hakaba hashize imyaka 12 arwaye.

Gitifu w’Umurenge wa Bweramana Nsanzimfura Jean de Dieu avuga ko nta makuru bafite y’uburwayi bw’uyu musore, usibye ko yaje ku Murenge ababwira ikibazo afite bemera kumuvuza.

Ati: “Ubu twamwohereje kwa Muganga kandi twemeye ko tugomba kumuvuza uburwayi afite bugakira.”

Gitifu Nsanzimfura avuga ko babanje kumusaba kujya mu Kigo Nderabuzima cya Gitwe, kugira ngo ahakure urupapuro rwo kumujyana mu Bitaro by’i Gitwe.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, Bayiringire yari ategereje igisubizo abaganga bo mu Bitaro by’i Gitwe baza kumuha, gusa abavuganye na we batubwiye ko ibi Bitaro bigiye kumwohereza muri CHUK.

Urebye ingano y’ikibyimba afite ntabwo wakwemeza ko kiri ku mubiri w’umuntu ubasha kugenda. Tuzakomeza dukurikirane amakuru ya Bayiringire.

Ikibyimba cyaje ngo ari akantu gato ubu cyabaye ikintu kinini cyane
Uyu musore avuga ko yajyaga kwivuza bakamuca amafaranga menshi agasubira mu rugo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article