U Rwanda rugiye kwakira Inama ya 38 yiga ku kurengera akayunguruzo ka ozone

U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga iziga ku kurengera akayunguruzo ka ozone karinda Isi imirasire y’izuba ishobora kugira ingaruka ku buzima n’ibidukikije.

Inama ya 38 y’Ibihugu byasinye Amasezerano ya Montreal, izwi nka MOP38, izabera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko iyi nama izaba nyuma y’imyaka 10 u Rwanda rwakiriye inama yabereye i Kigali mu 2016, aho ibihugu byemeje ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal rizwi nka Kigali Amendment.

U Rwanda rwasinye Amasezerano ya Montreal mu 2003. Aya masezerano agamije kugabanya no gukumira ikoreshwa ry’ibintu byangiza akayunguruzo ka ozone.

Kigali Amendment yibanda ku kugabanya ikoreshwa rya hydrofluorocarbons (HFCs), imyuka ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha. Nubwo HFCs idahungabanya akayunguruzo ka ozone, igira uruhare mu mihindagurikire y’ikirere.

Ibihugu byiyemeje kugabanya ikoreshwa ry’iyo myuka no guteza imbere ibikoresho bikonjesha bikoresha ikoranabuhanga ritangiza akayunguruzo ka ozone kandi rigira uruhare ruto mu kongera ubushyuhe bw’Isi.

Dr Arakwiye yabwiye itangazamakuru ku wa 16 Nzeri 2026 ko MOP38 izafasha ibihugu gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya Kigali Amendment rigeze no kureba ibikenewe mu myaka iri imbere.

Ati: “MOP38 ni umwanya wo kureba intambwe imaze guterwa, ariko nanone tukareba ibindi bigikenewe kugira ngo ibyo twiyemeje bishyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye.”

Yavuze ko kugabanya ikoreshwa rya HFCs no kunoza imikorere y’ibikoresho bikonjesha bishobora kugira uruhare mu kurengera ikirere, ariko bikanafasha mu zindi nzego.

Ati: “Ibi bikorwa bishobora kugira uruhare rukomeye mu kurengera ikirere, ariko bikagira n’akamaro no mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa, ubuvuzi n’iterambere ry’ubukungu.”

Megumi Seki Nakamura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bwa Ozone, yavuze ko kongera guteranira i Kigali bizaha ibihugu umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa kuva Kigali Amendment yemezwa.

Ati: “Kongera guteranira i Kigali bizaha ibihugu bigize aya masezerano umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa no gushimangira ishyirwa mu bikorwa ryayo mu myaka 10 iri imbere.”

Uretse ibiganiro bya MOP38, u Rwanda ruzakira ibikorwa byibanda ku ikoranabuhanga ryo gukonjesha, udushya no gushyira mu bikorwa Kigali Amendment.

Hazaba kandi imurikabikorwa ry’ibikoresho bikonjesha ndetse n’ibiganiro ku ishoramari n’ubufatanye mu kurengera ikirere.

Biteganyijwe ko MOP38 izitabirwa n’abantu bagera ku 1,000.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *