Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter tariki 02 Mata 2021 bukagenerwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Disi Deudonné uzwi mu basiganwa ku maguru yasabye kugira igikorwa kuri Gitifu wo mu Karere ka Nyanza ‘ushinjwa gutanga amakuru atari yo kuri Jenoside’.
Muri buriya butumwa, Disi Deudonné abwira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko muri iki gihe u Rwanda n’isi byitegura kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste ‘yaba ahawe ikiruhuko’.
Kuki buriya butumwa bwandikiwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri iki gihe?
Disi Deudonné avuga ko yanditse iriya tweet ayigenera Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney kugira ngo amumenyeshe uko Habineza Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu mwaka wa 2018 ubwo habonekaga imibiri y’abana bo kwa Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rugo rw’aho biciwe habonetse imibiri ine, ariko mu buhamya Habineza yahaye urukiko avuga ko habonetse umubiri w’umuntu umwe kandi mukuru.
Yagize ati “Yahemukiye umuryango wacu, sitwe yahemukiye gusa yanababaje muri rusange n’igihugu cyose, yanababaje n’abandi bose bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo bintu Minisitiri agomba kubimenya, yahemukiye umuryango wacu, yarawushinyaguriye, yahemukiye Umuryango nyarwanda, buri Munyarwanda wese wababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi aho ari hose yaramuhemukiye, yababaje muri rusange n’abandi bantu bose bababajwe n’ibyo bintu.”
Disi Deudonné avuga ko ibiri muri raporo y’umutekano yo ku wa 5 Kanama 2018 Akarere ka Nyanza gafite, ndetse yanageze ku Ntara y’Amajyepfo ivuga ko mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine habonetsemo imibiri 4, yarimo abana bo kwa Disi Didace uwitwaga Uwayezu Denis (yari afite imyaka 9) na Ufiteyezu Raymond (yari afite imyaka 7) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
- Advertisement -
Ubuhamya Habineza yatanze mu Rukiko, ko mu musarane habonetsemo umuntu umwe ngo bwatumye abantu bari barishe bariya bana barekurwa ku rwego rwa mbere n’Urukiko, gusa nyuma baje guhamwa n’icyaha cya Jenoside, Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien baza guhanishwa igifungo cya Burundu.
Disi ati “Ubuhamya bwe buhabanye n’ibyo abaturage biboneye igihe iriya mibiri yavaga mu musarane, ubuhamya bwe buhabanye n’ibyo Polisi yabonye kuko yari ihari mu gikorwa cyo gukura imibiri mu musarane, nkaba nsaba Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko muri iki gihe cy’Icyunamo, ko yaba ahaye ikiruhuko Habineza Jean Baptiste uyobora Umurenge wa Nyagisozi kugira ngo atongera gupfobya Jenoside nk’uko yabikoze mu mwaka wa 2018-2019.”
Twahamagaye kuri telefoni Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ariko ntiyabasha kwitaba.
Umuseke wanandikiye kuri telefoni ngendanwa Minisitiri Gatabazi tumusaba kugira icyo avuga ko kuri iki kibazo, ntabwo aradusubiza.
Nyiri ubwite Habineza Jean Baptiste twavuganye kuri telefoni, atubwira mu magambo magufi ko nta kintu yatangaza kuko biri mu Nkiko.
Ati “Ntacyo natangaza kuri ibyo bintu biri mu Nkiko.” Twamubajije niba yemera ibimuvugwaho, ati “Navuze ko ntacyo natangaza ku bintu biri mu Nkiko.”
Byagenze gute kugira ngo imibiri yakuwe mu musarane irigite ntiboneke ku Murenge wa Kibirizi?
Mu 2018 nibwo Disi Deudonné yamenye ko hari abana b’iwabo biciwe mu rugo rwo kwa Musabyuwera Madeleine bitewe n’uko abana babo basubiranyemo umwe w’umuhungu witwa Kayihura Cassien abwira uw’umukobwa ko yamwica bakajya ‘bamwituma hejuru’ nk’uko babikora ku bana bo Kwa Disi Didace.
Icyo gihe ayo makuru yahawe agaciro, nibwo uwo mugore n’abahungu be bajyanwe kuri kasho hanyuma hatangwa itariki Umurenge n’izindi nzego bajya gushakisha imibiri mu musarane nk’uko byari byatanzwe mu makuru.
Bahera mu gitondo bacukura kugera nimugoroba bayigera ku mibiri yavuyemo ari 4. Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi icyo gihe yari Habineza Jean Baptiste yemeranyije n’abaturage ko amakuru umukobwa yatanze ari yo, ndetse ashyiraho abantu 10 bo gutwara imibiri ku Murenge wa Kibirizi.
Nyuma haje gukurikiraho urubanza, Disi Deudonné avuga ko rwari rworoshye ariko ruza kugorana.
Ati “Kuko hari abantu bemeza ko abana bo kwa Disi Didace bageze muri ruriya rugo harimo n’umwana wabo wemezaga ko bararanaga. Hari n’undi muntu wahahungiye nyuma baza kumubwira ko bazamwica arahava, na we yemeza ko abo bana bari muri urwo rugo.
Urukiko rwaje kwirengagiza ubuhamya bwose bw’abatangabuhamya, rusaba ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza Jean Baptiste wayoboraga Umurenge wa Kibirizi nk’Umuyobozi Mukuru wari mu gikorwa cyo gushakisha iyo mibiri ku makuru yari yatanzwe n’Umwana w’Umukobwa wo muri ruriya rugo, yajya gutanga ubuhamya.
Ati “Twumvaga tubyishimiye kuko ntacyo twapfaga na Habineza yayoboye iwacu nta kibazo twigeze tugirana, twumvaga ko na we nk’Umuntu w’Umucikacumu ibyo na we byamubabaje, tukumva ko nk’umuntu mukuru wari uhari na we azaza gutanga ubuhamya bw’ibyo yiboneye.”
Disi Deudonné avuga ko yatumijwe n’Urukiko ariko inshuro zose yahamagawe mu ntabwo yabonetse “ngo ntabwo byari bimworoheye.”
Ati “Impamvu bitari bimworoheye si uko atari azi ukuri, cyangwa yabaga yagize impamvu ni uko yabaga atinya kuvuga ibyo bamusabye kugeza ubwo bamutumyeho bwa kabiri ntiyaboneka, bamutumaho bwa gatatu ntiyaboneka kugera ubwo mushiki wange asaba Mayor gutegeka Habineza kuza kwitaba Urukiko akavuga ibyo yabonye.”
Mayor yarategetse, ku nshuro ya nyuma Habineza Jean Baptiste ngo nabwo asa n’ushaka kwanga. Ku munsi urubanza rwari kubera, Habineza yahuje uwo munsi watanzwe n’Urukiko n’igikorwa cyo gutaburura imibiri yagombaga gushyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rushya rwari rwuzuye i Nyamiyaga (urwibutso bakunda kwita urw’Abanyamayaga.”
Disi Deudonné ati “Nibwo twabibonye tubimenyesha Mayor ko umunsi w’urubanza wahujwe no gushyingura imibiri, tumubwira ko Habineza kubera iriya mpamvu atazaboneka mu Rukiko dusaba Mayor kwimura kiriya gikorwa ku mpamvu ebyiri. Impamvu ya mbere yari iy’uko yabihuje n’urubanza, iya kabiri natwe ntabwo twagombaga kujya kwitaba urubanza kandi tuzi ko abantu bacu bari gutabururwa bakazimurirwa mu rwibutso rushya.”
Habineza yemeye guhindura itariki yo gutaburura imibiri no kuyishyingura, ajya kwitaba Urukiko.
Mu Rukiko yasabwe gutanga amakuru, avuga ko mu gikorwa cyabaye cyo gushakisha imibiri ko yari ahibereye ko nta bana bo kwa Disi Didace babonetse, “ko mu musarane havuyemo umuntu umwe mukuru.”
Urukiko ruhita rusoza urubanza ruvuga ko na rwo ruzajya kwirebera iyo mibiri aho iri na rwo rugafata icyemezo.
Disi Deudonné agira ati “Ntabwo Urukiko rwabajije ngo uriya muntu ni nde? Urukiko rwagiye ku Murenge wa Kibirizi kureba rusanga hari umubiri w’umuntu umwe, rwanzura ko abantu ari abere rurabarekura barataha.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Gitifu yahaswe ibibazo na RIB nyuma ararekurwa
Disi Deudonné agira ati “Byaratubabaje cyane kubona umuntu wari uhibereye, yarangiza agatanga ubuhamya nka buriya. Urukiko rumaze kubarekura baratashye bakora umunsi mukuru uyoborwa na Bizimana Aroon, wavuye muri America, “Ababitubwiye bavugaga ko hatsinze ufite amafaranga”.”
Disi akavuga ko cyaba ikimenyetso ko mu rubanza harimo ruswa.
Nyuma y’urwo rubanza, abo kwa Disi Didace bagiye kureba IBUKA, bajya kureba Mayor wa Nyanza, na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, babereka imbwirwaruhame ya Habineza Jean Baptiste.
Guverineri w’Intara y’Amjyepfo yaje gusaba ko mushiki wa Disi Deudonné azavuga mu nama uko ikibazo giteye. Nyuma inama ntiyabaye, ariko Mayor wa Nyanza yaganiriye na mushiki wa Disi, ahava ajya gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (R.I.B) arega Habineza Jean Baptiste Kurigisa ibimenyetso bya Jenoside no Gutanga amakuru atari yo mu Rubanza.
RIB ikirego yakimaranye ibyumweru 3 ntacyo irakora, nibwo Disi Deudonné yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko imibiri y’ababo igaruka, n’abishe abo bantu bagahanwa.
RIB yo ku rwego rw’igihugu yabajije abaturage bemeza ko habonetse imibiri ine, yanabonye raporo yo ku Ntara, yo ku itariki 5 Kanama 2018 ni muri icyo gihe imibiri yari yakuwe mu musarane.
RIB yagiye kureba aho imibiri iri basanga iri ku Murenge imeze nabi itarindiwe umutekano, “iyihungisha Habineza ijyanwa ku Murenge wa Busasamana”, n’ubu niho iri ntabwo irashyingurwa.
Icyakurikiyeho RIB yafashe Habineza Jean Baptiste afungirwa kuri kasho, ahatwa ibibazo nyuma ajya kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko ararekurwa Umucamanza avuga ko nta mpamvu y’uko Habineza Jean Baptiste aburana afunzwe.
Bivugwa ko Habineza yari afite inzu yatanzweho ingwate muri Banki, ni na yo yatanzeho ingwate mu Rukiko.
Disi Deudonné agira ati “Ikidushimishije ni uko ubwo RIB yagaruraga imibiri ikayijyana ku Murenge wa Busasamana, abatwiciye barongeye barafatwa baraburana bakatirwa Burundu, kuri twe twabyakiriye neza nk’uko Perezida wa Repubulika yatubwiye ngo kwihorera mu bireke kuko muzabona ubutabera.
Iyo ni intambwe ya mbere jyewe nabashije gutera ngana mu bumwe n’ubwiyunge kandi no kumva ko koko nzakomeza guhabwa ubutabera.”
UMUSEKE.RW