U Burundi bwumvikanye n’u Rwanda ku ifungwa ry’ibinyamakuru 3 by’impunzi

Leta y’u Burundi yatangaje ko gufungwa kw’ibitangazamakuru 3 by’Abarundi bahungiye mu Rwanda byumvikanyweho mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Prosper Ntahorwamiye Umuvugizi wa Leta y’u Burundi

U Burundi ngo bwashimishijwe na kiriya cyemezo.

Abavugizi ba Leta na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga batangaje kuri uyu wa Gatanu ko ari “ikimenyetso cyiza ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kurushaho kuba mwiza.”

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, kimwe mu bibazo byagarutsweko ni ifungwa ry’ibitangazamakuru bitatu Inzamba, RPA na Renaissance byakoreraga ku butaka bw’u Rwanda kuva bene byo bahunga muri 2015.

Sonia Ines Niyubahwe, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, yavuze ko ari imwe mu ngingo z’inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Burundi n’u Rwanda.

Niyubahwe yavuze ko n’ubu hakiri ibiganiro hagati y’impande zombi.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yavuze ko ifungwa rya biriya bitangazamakuru ari ikimenyetso cyo kwiyunga hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Prosper Ntahorwamiye yanagaruste ku rupfu rwa Perezida, Cyprien Ntaryamira yaguye mu ndege ari kumwe na Perezida Juvenal Habyarimana mu 1994, yemeje ko urubanza u Burundi bwasoje burukurikirana, kandi n’amashyirahamwe bireba akomeza kwibutswa.

Abavugizi, uwa Leta n’uwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bemeza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi muri 2015, abahanga b’impande zompi bakorana kandi ko hejuru y’ubushake bwa politiki hari na gahunda nshya mu bijanye n’uwo mubano.

- Advertisement -

Hashize iminsi havuzwe gukozanyaho hagati y’ingabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda mu ishyamba rigabanya ibihugu byombi, gusa nyuma abayobozi b’ingabo baje guhura babiganiraho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

V.O.A

UMUSEKE.RW