AMAFOTO: Ihuro ni isango, Tshisekedi na Museveni bahuriye ku mupaka wa Mpondwe

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu yageze ahitwa Mpondwe ku mupaka w’igihugu cye n’icya Uganda, yahuye na Perezida Museveni bataha ku mugaragaro ikiraro gihuza ibihugu byabo, ndetse banatangiza imishinga yo kubaka imihanda ibahuza.

Tshisekedi na Museveni bahuriye Mpondwe

Urugendo no guhura kw’aba Bakuru b’Ibihugu byari bimaz eigihe bivugwa, baratangiza iyibakwa ry’umuhanda Kasindi-Beni-Butembo.

Amafoto agaragaza Abakuru b’Ibihugu byombi bagenda ku itapi itukura banasuhuza abaturage ba hariya Mpondwe.

Imirimo yo kubaka imihanda ihuza ibihugu byabo biri mu masezerano akubiyemo ibikorwa byinshi by’iterambere Uganda na DR.Congo bizafatanyamo kugira ngo bizamure ubuhahirane.

Mu mihanda izubakwa harimo Kasindi – Beni ureshya na Km 85, umuhanda Beni- Butembo ureshya na Km 54 n’umuhanda Bunagana – Goma ureshya na Km 89.

Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019 yashyize imbaraga cyane mu mishinga yo kuvugurura ibikorwa remezo muri DR.Congo, no kugarura umutekano cyane mu Burasirazuba bw’igihugu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #EAC #Uganda #DRC