Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kugira uruhare mu iraswa rya Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Edward Katumba Wamala, icyo gihe umukobwa we n’umushoferi bahasize ubuzima. Umwe mu barwanyije Abapolisi yahise araswa.
Polisi yavuze ko abakekekwa bishoboka kuba bari baratojwe mu nkambi y’inyeshyamba zikorera mu gihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko uyu mutwe wateganyaga gutegura ibindi bikorwa by’iterabwoba mu gihugu.
Minisitiri Wamala yarashwe ari mu modoka we n’umukobwa we Brenda Nantongo n’umushoferi we bo bahise bapfa. Icyo gihe abagabo bari kuri moto barashe imodoka ya Gen Wamala amasasu menshi, we akomereka ku rutugu.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/uganda-gen-wamala-yarashwe-nabantu-bari-kuri-moto-umwana-we-bari-kumwe-ahita-apfa.html
Perezida Yoweri Museveni yategetse inzego z’umutekano gukora iperereza risesuye kuri icyo gitero hakamenyekana ababyihishe inyuma.
Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala, yarashwe mu gitondo cyo ku wa 1 Kamena 2021.
Hashize iminsi mike hari abandi bantu bagejejwe imbere y’Urukiko ku mpamvu zifitanye isano n’iki gitero.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/uganda-abantu-babiri-barashinjwa-kwica-umushoferi-numukobwa-wa-general-katumba.html
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ivomo: BBC
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW