Tshisekedi yaba ari we gisubizo ku bibazo politiki byashinze imizi hagati y’u Burundi -u Rwanda na Uganda?

Mu kwezi kwa Nyakanga 2000 nibwo amasezerano asubizaho Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yatangiye gushyirwa mu bikorwa, imyaka ibaye myinshi  Abayobozi bagize aka Karere biyemeje guhuza imipaka, guhuza isoko rusange, guhuza ifaranga no guhuza politiki, gusa Akarere k’Ibiyaga Bigari kakunze no kurangwamo umwuka utari mwiza mu baturanyi 3, u Rwanda, u Burundi na Uganda.

DRCongo yagaragaje ubushake bwo kuba umwe mu banyamuryango ba EAC ihuriwemo n’ibihugu 6 birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudan y’Epfo

Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu bitandatu, u Burundi, u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, na Sudan y’Epfo watangiye kureba uburyo unoza ubuhahirane, ubucuruzi ndetse  no kurushaho kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu.

EAC  nubwo yakunze kugaragaza ubushake bwa Politi mu gushyira mu bikorwa amasezerano amwe, yakunze kurangwamo n’umwuka mubi hagati  ya bimwe mu bihugu bigize umuryango ndetse hakitabazwa intumwa za bimwe mu bihugu by’Afurika mu kumvikanisha ariko ibintu bigakomeza kugorana.

 

U Burundi n’u Rwanda byakunze kurangwa no kutumva kimwe ibintu…

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho harimo no kuba bisangiye imipaka, ururimi n’umuco byenda gusa, ariko mu bihe bitandukanye uyu mubano wakomeje kugenda biguru ntege ndetse uzamo ibibazo bikomeye bya dipolomasi.

Kuva mu mwaka wa 2015, ubutegetsi bw’u Burundi n’u bw’u Rwanda burebana ay’ingwe nubwo hari icyizere ko umubano wazahuka bitewe n’amagambo meza ndetse n’ubushake bwagaragajwe na buri ruhande mu gusanga urundi.

Imigenderanire y’ibi bihugu imaze imyaka myinshi irimo agatotsi nyuma y’aho mu Burundi hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi  bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015.

U Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gucumbikira abantu bagerageje guhangabanya umutekano muri kiriya gihe, ariko ni na ko n’u Rwanda rushinja u Burundi kugira uruhare mu  gushyigikira imitwe y’iterabwoba yakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

- Advertisement -

Nyamara u Rwanda ntirwahwemye  kugaragaza ko rwifuza ko umubano warwo n’iki gihugu gituranyi warushaho kuba mwiza.

 

Uganda n’u Rwanda naho si shyashya …

Uyu mwuka mubi na wo ni nako wari uri mu gihugu kiri mu Majyaruguru y’u Rwanda kuko kuva mu 2017  u Rwanda na Uganda  umubano hagati y’ibihu byombi uhagaze nabi.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu, gufasha imitwe yitwaje intwaro mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uganda na yo ibirego byayo ku Rwanda bikaba kwivanga mu mutekano wayo imbere mu gihugu n’ibindi.

Perezida Kagame, Tshisekedi, Museveni na Laurenco ubwo bahuriraga i Gatuna (Archives)

 

Perezida Tshisekedi yaba ari we waburaga ngo yigizeyo amahwa ari mu nzira y’umubano mwiza mu bihugu by’Ibiyaga bigari?

Muri Gashyantare 2020  Perezida  wa Angola João Lourenço  ari kumwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi  basanzwe ari abahuza mu biganiro byo gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda,  bagiriye uruzinduko mu Rwanda, inama yabo ibera i Gatuna.

Icyo  gihe Perezida Yoweri Museveni ubwe na we yari ahari ni nab wo aheruka gukora mu kiganza Perezida Paul Kagame.

Mu myanzuro irindwi yafatiwe muri ibyo biganiro, Abakuru b’Ibihugu basabye Uganda kugenzura ibirego ishinjwa n’u Rwanda kandi yasanga bihari ikabishakira umuti mu gihe cy’iminsi 30.

Ibi ntibyabashije kugerwaho kuko mu Karere k’Ibiyaga Bigari hahise haduka icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibihugu bifunga imipaka ndetse n’ingendo n’inama zihuza abantu benshi birahagarikwa.

 

Tshisekedi aragaragaza ubushake mu kubaka amahoro mu bihugu bituranye na DRCongo…

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  Félix Antoine Tshisekedi mu bihe bitandukanye yagiye agirira uruzinduko muri ibi bihugu bitatu rugamije kunoza umubano ndetse no guteza imbere ubuhahirane n’umutekano.

Ku wa 25 Kamena 2021  Perezida Paul Kagame yakiriye Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu.

Muri ibi biganiro  Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye  ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ishoramari rihuriweho n’impande zombi.

Mu gihe cyitageze ku kwezi, Perezida Felix  Antoine Tshisekedi yakiriye mugenzi we Evariste Ndayishimiye i Kinshasa kuva tariki 12- 14 Nyakanga 2021, ndetse muri urwo ruzinduko u Burundi na DR.Congo byasinye amasezerano agamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo no gufatanya mu bucuruzi.

Ni mu gihe nabwo muri Kamena uyu mwaka Perezida Félix Tshisekedi yahuye na Perezida Yoweri Museveni bataha ku mugaragaro ikiraro gihuza ibihugu byabo, ndetse banatangiza imishinga yo kubaka imihanda ibahuza.

Ibi bishimangira uruhare rufatika rwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi mu kongera kubanisha no guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Kagame na Tshisekedi i Rubavu bareba ibyangijwe n’imitingito n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

 

Ese impuguke zibivugaho iki?

Impuguke muri Politiki akaba yarahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe,  yabwiye Umuseke ko Perezida Felix Tshisekedi akwiye gushyigirwa ku bw’ubushake afite  bwo kubana neza n’abaturanyi bose.

Dr Kayumba avuga ko ubushake bwa Perezida Tshisekedi bwo kubana n’ibihugu bya EAC bigaragaza gushaka gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.

Yagize ati “Ntabwo navuga y’uko agenderera aba Perezida bo mu bihugu bya EAC kubera ko yirengagije ibibazo bihari, ahubwo nemera y’uko atekereza ko ibibazo byakemurwa no kuganira no gushyigikirana, ahubwo ashaka ko bikemuka [cyane ko ] ari n’umuhuza w’u Rwanda na Uganda.”

Kayumba yavuze ko Politiki ya Tshisekedi yo gushaka kubanisha ibihugu ari isomo ryiza ryatuma ibibazo byakunze kugaragara bishyirwaho iherezo.

Ati “Iriya Politiki ya Tshisekedi yo gushaka kuvugana n’Abayobozi bose no gushaka kubana neza n’ibi bihugu baturanye ni isomo rikomeye, turikomeje Abayobozi bose bo muri aka Karere bakemera y’uko ibibazo bikemuka binyuze mu biganiro, ibihugu bigahahirana kuruta uko bihahirana ubu.”

Ku rundi ruhande Dr Ismaël Buchanan, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, na we yabwiye Umuseke ko Perezida Tsisekedi ashyize imbere Dipolomasi yo kubana neza n’ibindi bihugu.

Ati “Urabona ko Perezida w’u Burundi yagiye muri RDCongo. Hari icyo bigaragaza mu rwego rw’ibi bihugu by’ibituranyi. U Burundi bwagiye bugira ibibazo mu rwego rw’uruhando rw’amahanga, bwagiye buhabwa ibihano (Ambargo)  kubera kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ariko Perezida uriho Ndayishimiye Evariste  yishimiye kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi.”

Dr Ismaël Buchanan asanga Perezida Tshisekedi ari gukoresha ijambo afite ku mwanya  w’Ubuyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu kubanisha ibihugu.

Yagize ati “Uruhare rwa Tshisekedi rurakomeye cyane, kuba ari guhuza u Burudi, u Rwanda, Tanzania, Uganda, ni ibintu byiza cyane kuko biri muri EAC (East African Community) na RDCongo ishaka kujyamo, ntiyazamo kandi harimo ibihugu biryani, bifitanye umubano utari mwiza.”

Dr Buchanan  avuga  kandi ko kuzahura umubano w’ibi bihugu bizanagira uruhare mu gufatanya kurwanya COVID-19.

Kugeza ubu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ufite icyicaro gikuru i Arusha muri Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gutanga icyifuzo cyo kwinjiramo na yo ikaba umunyamuryango wa 7.

Uretse kubana no kubanisha ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Perezida Felix Antoine Tshisekedi yanagiye agaragaza ko ashaka kubana neza na Zambia ihana imbibe n’igihugu cye ndetse bagafatanya mu mishinga y’iterambere rifitiye inyungu abaturage.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye biyemeje gufatanya mu ngeri nyinshi zirimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Burundi #Uganda #DRCongo #Tshisekedi #KagamePaul #NdayishimiyeEvariste #EACTshisekedi