Basaba inzego zibishinzwe zirimo n’Akarere ka Musanze ko bafashwa ayo matara agacanwa kuko agiye kumara imyaka irenga itatu adacanwe na rimwe kandi bizwi neza ko muri ako gace hari abahakorera ubwambuzi ku baba bavuye mu bucuruzi mu Mujyi no mu Gakiriro ka Musanze.
Kagabo Amos uhagarariye abacuruzi bacururiza muri Santere ya Karwasa ni umwe muri bo, yagize ati ” Kuba aya matara bayashyiraho ntabwo yari yacanwa na rimwe kandi kuri uyu muhanda ndetse no muri iyi Santeri biduteza umutekano muke kuko kuva saa mbiri z’umugoroba kugeza mu gitondo ntiwapfa kunyura muri uyu muhanda udaherekejwe.”
“Baradutega bakatwambura niyo waba uri umugabo kajana, abagore bo baragowe kandi murabona abantu benshi b’ino bashakishiriza mu Mujyi. Turasaba leta ko yadufasha aya matara bakayacana kuko byagabanya indiri z’abajura kuko ushiguka ubaguyemo bakakwambura bakanakugirira nabi.”
Uwamariya Claire nawe yagize ati” Buri munsi mva inaha Karwasa bwije kuko nkora mu ifamu ariko binsaba gutaha nteze moto, ubushize narazindutse nsanga hari umugore bamaze kwambura isakoshi bamugaritse munsi y’umuhanda kandi yari agiye kurangura bamwiba amafaranga arenga ibihumbi 700. Badufashije badushyiriraho amatara kuko hari n’igihe utega moto bakanga kugutwara kubera ko bazi ko ari habi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko batari bakamenye ko ayo matara adacanwa ariko ko bagiye gukorana na REG mu gushaka igisubizo ngo ayo matara acanwe.
Yagize ati” Ntabwo nari nakamenye ko ayo matara adacanwa kuko hashize igihe kitari kinini hahagaritswe amapoto, turavugana na REG turebe niba byaba ari ikibazo cy’umuriro muke cyangwa niba igihe cyo kuyacana niba aribwo kigeze kuko ni umushinga usa n’aho aribwo wari ukigera ku musozo gusa turabikurikirana.”
Usibye iki kibazo cy’amatara yo ku muhanda adacanwa bigaha icyuho abajura bazwi nk’abatera kaci, muri ako gace, n’abaturage bahakorera n’abahatuye bavuga ko amashanyarazi bahawe adafite imbaraga kuko ari make cyane.
Umushinga wo gushyira amatara ku muhanda Musanze Cyanika watangiye mu 2019 ubwo uyu muhanda wavugururwaga ariko kugeza ubu ntabwo ayo matara yari yacanwa bigateza umutekano muke kuko hari insoresore zikunze gutegera abantu kuri uwo muhanda zikabambura ibyo baba bitwaje abandi bagahohoterwa mu bindi buryo.
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwizeza abakoresha uwo muhanda ko mu gihe gito ayo matara azaba acanwa kandi ko muri iki gihe ataracamwa ingamba zo kuhakaza umutekano zikomeje, bukaburira abakomeje kumva ko bazatungwa n’ibya rubanda batavunikiye kubireka kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo bagakora bakiteza imbere.