Gatsibo: Mu mezi 6 abangavu 892 babyariye iwabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu mezi atandatu abangavu 892 babyariye iwabo.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo Mukamana Marceline

Byavuzwe mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA bwateguwe na RBC, aho bari Ishuri Nderabarezi rya Kabarore.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marceline wifatanyije n’abakozi ba RBC ndetse n’abanyeshuri muri icyo gikorwa, avuga ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2022  kugeza mu kwezi ku kuboza muri uwo mwaka,  abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 19 y’amavuko.

Ati: “Ibi ni ikimenyetso kigaragaza ko abangavu bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera ko iyi mibare ibyerekana.”

Mukamana  yasabye uru rubyiruko rutarishora mu mibonanompuzabitsina kurushaho kwifata, birinda ibishuko n’izindi ngeso mbi zibaganisha mu busambanyi.

Ati: “Iyi ni Kampanyi tumaze igihe twaratangiye dushishikariza Urubyiruko rw’abangavu cyane kwirinda inda zitateguwe kuko bibangiriza ubuzima n’ejo heza habo.”

Yavuze ko imibare y’abaterwa inda muri aka Karere yatumbagiye cyane, kandi abamaze kubyarira iwabo, batagomba kwiyibagiza ko aho inda inyura ari naho SIDA ishobora kwinjirira.

Sano Ntivuguruzwa umwe muri abo banyeshuri, avuga ko hari abumva ububi bwa SIDA, bakabifata nk’imigani cyangwa ikintu kitabaho.

Ati: “Jye buri gihe mpora nitwararika mpereye kuri bamwe muri  bagenzi banjye  bari mu kigero nk’icyanjye banduye abandi bakaba barabyariye iwabo.”

- Advertisement -

Umukozi ushinzwe gahunda z’urubyiruko n’abakuze mu Muryango utari uwa Leta, HF Rwanda Ndungutse Bikorimana avuga ko  ingufu nyinshi bazishyira mu gukumira Virusi itera SIDA, izindi gahunda zikaza zikurikira.

Ati: “Dufite intego ko abarenga 96% bagomba kuba baripimishije bazi uko bahagaze kugira ngo abasanze baranduye bafate imiti hakiri kare.”

Cyakora avuga ko iyo bigeze igihe cyo kwipimisha, Urubyiruko rwinshi rutabikozwa, ari nayo mbogamizi inzego zitandukanye zihanganye nayo.

Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) burimo gukora ubukangurambaga mu bigo bitandukanye by’amashuri yo mu Ntara y’iburasirazuba bwifashisha Itangazamakuru, abahanzi ndetse n’iikinamico byibutsa Urubyiruko SIDA ihari kandi yica.

Bamwe mu Rubyiruko rw’abanyeshuri biga muri TTC Kabarore mu Karere ka Gatsibo.
Inzego zitandukanye z’Umutekano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo na bamwe mu bakozi ba RBC mu bukangurambaga bwo mu bigo by’amashuri.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Gatsibo.