Intambara ikomeje guca ibintu muri Sudan n’ibihugu bivanayo abantu babyo

Ibihugu bikomeye ku isi bikomeje gukura muri Sudan abaturage babyo nyuma y’intambara ikomeye y’abasirikare bakuru bashaka ubutegetsi.

Imirwano yo muri Sudan imaze guhitana abarenga 400

BBC ivuga ko imirwano ikomeye ikomeje Kubica mu mujyi wa Khartoum.

Ibihugu bya Leta zunze ubumwe za America, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Espagne/Spain byamaze gukura abaturage babyo muri Sudan.

Umutwe w’abasirikare biyise Rapid Support Forces bayobowe na Gen Mohamed Hamdan “Hemedti” Dagalo, uhanganye bikomeye n’abasirikare ba Leta ya Sudan bakiyobotse Gen Abdel Fattah al-Burhan wahiritse ubutegetsi.

Amakuru avuga ko Gen Dagalo ashyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Imirwano hagati y’aba basirikare ikomeje gufata intera ndetse yarenze umurwa mukuru igera hirya no hino mu gihugu.

Leta zunze ubumwe za America zatangaje ko zakuye muri Sudan abantu 100 hifashishijwe indege eshatu za kajugujugu igikorwa cyabaye ku Cyumweru.

Ambasade ya America i Khartoum irafunze, ariko abayishyiraho amakuru kuri Twitter, bavuze ko uko ibintu bimeze muri Sudan bitari koroha ko abaturage bafite ubwenegihugu bwa America bakurwayo.

Ubwongereza nabwo bwakuyeyo abantu babwo biganjemo abadipolimate.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, James Cleverly yavuze ko kuba iki gihugu cyakura abaturage bacyo muri Sudan bigoye cyane.

Ibindi bihugu byakuye abaturage babyo muri Sudan ni Ubufaransa, bwaberekeje mu gihugu cya Djibouti nk’uko Perezida Emmanuel Macron yabyemeje, indege yahagurutse muri Sudan ku Cyumweru.

Abaholandi na bo babashije kujyana n’Abafaransa, mu gihe Ubudage nabwo bwohereje indege eshatu zitwara abantu babwo bagera ku 101 berekeje muri Jordan.

Ubutaliyani, Espagne/Spain, na byo byahungishije abaturage babyo, netse bifasha n’abo mu bihugu bya Argentina, Colombia, Ireland, Portugal, Poland/Pologne, Mexico, Venezuela na Sudan.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau na we yavuze ko icyo gihugu cyahungishije abadipolomate bacyo.

Ibindi bihugu byiganjemo ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, na Misiri, Pakistan na byo byahungishije abaturage babyo.

BBC ivuga ko imirwano ikomeje kuba muri Sudan imaze kugwamo abarirwa muri magana, n’abandi benshi bakomeretse.

BBC

UMUSEKE.RW