Urukiko rwo muri Congo rwakayite Depite Mwangachuchu igihano cy’urupfu

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Congo rwahanishije Depite Mwangachuchu igihano cy’urupfu no gutanga miliyoni 100 z’amadolari.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rwahanishije Depite wo ku rwego rw’igihugu, Édouard Mwangachuchu igihano cy’urupfu.

Umupolisi witwa Robert Mushamalirwa baregwaga mu rubanza rumwe we yagizwe umwere, urukiko rutegeka ko ahita arekurwa.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe mu ruhame ku rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Ndolo, i Kinshasa.

Édouard Mwangachuchu wari umuherwe akuriye sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikorera ahitwa Bisunzu, muri Teritwari ya Masisi, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitandukanye, birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe, kuba intasi y’u Rwanda (umugambanyi) no gushyigikira inyeshyamba za M23.

Urukiko rwategetse ko azatanga miliyoni 100 z’amadolari nk’impozamarira kuri Leta ya Congo, no gutanga amagarama y’urubanza bitarenze iminsi 8.

Édouard Mwangachuchu icyemezo cy’urubanza rwe cyasomwe atari mu rukiko.

Mwangachuchu yasabiwe gufungwa burundu no gutanga miliyari 14 z’amadorali

- Advertisement -

IVOMO: Radio Okapi

UMUSEKE.RW