Sositeye Civile irasaba Leta kuzamura imikorere ya Postes de Santé

Mu Rwanda, isesengura ryakozwe n’umuryango IDA Rwanda ku bufatanye na Sosiyete civile (Rwanda Civil Society Platform), ryasanze hari imbogamizi zikibangamiye amavuriro y’ibanze azwi nka Postes de Santé, bityo bagasaba Leta kugira icyo ikora.

Igenzura ryakozwe mu karere ka Ngororero ryasanze amwe mu mavuriro y’ibanze (health posts/ Poste de Santé) adakora buri gihe, ahubwo akora iminsi mike mu cyumweru. Hari na Poste de Santé zidakora na gato.

Izindi Poste de Santé ntabwo zifite abakozi bahagije, izindi zabuze abazikoresha banga gukorera mu cyaro cyane, cyangwa ahantu hagoye kugera.  Hari abikorera ku giti cyabo bagamije inyungu, cyane kuruta akamaro ariya mavuriro y’ibanze yakagiriye abaturage, aho intego yayo ari ukugabanya umwanya n’ingendo abaturage bakora bajya gushaka serivise z’ubuvuzi.

Sociyete civile isaba Leta kongera abakozi, ababyaza n’abaforomo, no kugira bimwe yasonera ariya mavuriro bikongera ubushake ku bikorera bashaka kuyakoresha.

Mu kiganiro kigaruka ku mbogamizi n’ibiubizo bihari mu gukemura ibibazo biri muri Poste de Santé, kikaba cyanyuze kuri Radio Rwanda, Dr. Corneille NTIHABOSE, umuyobozi muri Ministeri y’ubuzima ushinzwe amavuriro n’ibigo bya Leta, yavuze ko Poste de Santé “Amavuriro y’Ibanze”, zashyizweho kugira ngo zegere abaturage, zigabanye igiye cy’iminota 70 umuturage yakoreshaga ajya gushaka servise zo kwa muganga, avuye ku mujyanama w’ubuzima nk’urwego rw’ibanze mu buvuzi bwo mu Rwanda.

Dr. Corneille NTIHABOSE avuga ko Poste de Santé zatangiye mu mwaka wa 2009, zikaba zaratekerejwe nk’urwego rw’ubuvuzi ruri ku rwego rw’akagari.

Ati “Hari Poste de Santé 1,282 ku tugari 2,148 Minisante ishaka kugira poste de sante 1,700.”

Izo Poste de Santé zisanga ibigo nderabuzima 515 biri mu gihugu hose, n’ibitaro 55 bya Leta biri ku rwego rw’Akarere, Ministeri y’Ubuzima igateganya ko akagari katagira ivuriro ari ko kakubakwamo Poste de Santé.

Dr. Corneille NTIHABOSE avuga ko Poste de sante yakabaye itanga ubuvuzi bw’ibanze, nko gupima ibizamini mu buryo bwihuse, gusuzuma abarwayi, no gutanga imiti, ariko ko hari izongerewe ubushobozi zihabwa serivise zo kubyaza, kuvura amaso no kuvura amenyo, kandi ngo gahunda ihari ni uko Poste de Santé zose zigera kuri urwo rwego.

- Advertisement -

Yagize ati “Ubu poste de sante zirimo ibice bibiri, first generation (zimeze neza) na second generation ariko zose twifuza ko ziba nziza zigatanga n’ubuvuzi bw’amaso n’ubw’amenyo kandi zikanabyaza.”

Abikorera badakora neza

Dr NTIHABOSE avuga ko hari aho poste de sante zagiye zibura abantu bazigana, ntizakora neza, zirafunga, izo zidakora ngo zigera kuri 5%.

Avuga ko zijya kujyaho harebwaga ko zicungwa n’abaganga gusa, ariko baza gusanga abaganga badafite ubumenyi mu gucunga imari, amarembo arafungurwa ubu umuntu wese ufite imari ye yasaba gucunga Poste de Santé, Ministeri y’Ubuzima ikagenzura ko afite abaganga, kandi abahemba neza ndetse anatanga serivise nziza.

Ibyo byo kuba abantu bikorera ku giti cyabo bemerewe gucunga Poste de Santé byagabanyije umubare w’izidakora, kuko mu myaka itatu ishize iziri hagati ya 200 na 300 zari zifunzwe, ngo Akarere kashakaga abazikoresha bakabura.

Yavuze ko ubu umuntu utari umuganga yafata poste de sante akayicunga, kandi akanafata izirenga imwe, bityo ngo hari Poste de sante zizikora neza amasaha yose zigera kuri 800.

Dr NTIHABOSE asaba abacunga Poste de Santé kumenya ko zigamije gutanga ubuvuzi, bakajya bakorana na Mituelle de sante, kandi ngo Minisiteri y’Ubuzima ivugana n’inzego bireba kugira ngo RSSB ijye yishyura vuba.

Yanavuze poste de sante harebwa uko zongerarwa ubundi bwishingizi nka RAMA na MMI ababufite na bo bakemererwa kwivuza ku biciro bigenwe.

Umwe mu bacunga poste de sante mu Karere ka Rulindo, yagaragaje  ko ibiciro bagenderaho biri hasi kuko bimaze igihe, hakaba harimo no gutinda kwishyurwa na RSSB ku bakorana na mituelle de sante, kandi akanasaba ko basonerwa imisoro.

Iki Dr NTIHABOSE avuga ko hari abantu barimo gukora amavugurura ku biciro bya serivise z’ubuvuzi, kandi ngo bizakorwa ku bigo bitandukanye haba kuri poste de sante, ibigo nderabuzima n’ibitaro no ku biciro amavuriro y’abikorera agenderaho.

Dr Ntihabose yavuze ko poste de sante zivura abantu bagera kuri 1/5 cy’abivuza, ni ukuvuga miliyoni 5 ku mwaka.

UMUSEKE.RW