Rwanda: Imirenge  24 niyo idafite ishuri ry’imyuga

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko ubu mu Rwanda imirenge  24 mu gihugu ariyo idafite ishuri ry’imyuga muri 416 igize igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa 18 Mata 2024 ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku ngingo eshatu zirimo uruhare rw’uburezi mu iterambere ry’Igihugu, Imiterere y’uburezi mu Rwanda n’ibyakozwe mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose n’umusaruro bimaze gutanga.

Dr Ngirente yavuze ko muri gahunda Leta yihaye yo kubaka ishuri ry’imyuga muri buri Murenge, kugeza ubu hamaze kubakwa amashuri 392 mu gihe hasigaye 24, ko kandi amashuri asigaye na yo ari kubakwa ndetse azatangira gukorerwamo mu 2024-2025.

Ati “Ibikoresho byaraguzwe, bisigaye gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasobanuye ko inyungu iri mu mashuri y’imyuga mu guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko abize imyuga babona akazi mu mezi arindwi  bakimara kwiga”.

Dr Ngirente yagaragaje ko abitabira amashuri y’imyunga, TSS, biyingoreyeho 28%, bava ku 69,976 muri 2017 bagera ku 87, 264 mu 2022-2023,  intego leta yihaye ikaba ari ukugera kuri 60% none ikaba iri ku kigero cya 43% ivuye kuri 31.1%.

Yavuze ko kugeza ubu mu mashuri y’imyunga, TSS, higishwa amashami atandukanye agera kuri 40 mu byiciro by’ubukungu bw’Igihugu bugera ku 10 ko kandi muri kigo gifite icyumba gifite ibikoresho bw’ikoranabuhanga, “Smart Class”.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose ko kandi ko  abanyarwanda bazakomeza kwibutswa inyugu ziri mu kwiga amashuri ya Tekinike no   kuyakundisha abana.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW