Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zavuguruye inzu y’Ababyeyi

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryoherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, (MINUSCA) kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, ryamuritse inzu y’ababyeyi ya YAPELE ryavuguruye mu buryo buhezweho. 

Leontine Y.W BONNA, Perezida w’Ihuriro ry’Abagore b’Intore za  Centrafrique (REFELA/Reseau des Femmes Elues Locale de Centrafricaine), yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda zavuguruye inyubako ya YAPELE.

Yavuze ko iyo nzu y’ababyeyi ivuguruye izagira uruhare rukomeye mu buvuzi bw’abagore batwite ndetse n’ababyara, bigabanye umubare mwinshi ukunze kugaragara ahatangirwa izo serivisi na zo zigiye kunozwa kurushaho.

Umuyobozi w’amatsinda y’ingabo zoherejwe muri MINUSCA i Bangui (JTFB) Brig Gen Jean QUEDRAOGO, yahagarariye Intumwa ya Loni akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA Valentine RUGWABIZA mu muhango wo gutaha iyo nyubako.

Yashimiye batayo y’ingabo z’u Rwanda (RWABATT12) ubunararibonye n’ubunyamwuga byafashije mu kurangiza uyu mushinga ku gihe kandi neza.

Nanone kandi, yashimiye iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda kuba intangarugero mu kuzuza inshingano zo kubungabunga amahoro.

Lt Col Joseph GATABAZI, Umuyobozi wa RWABATT12, yashimye MINUSCA yabashyigikiye mu kunoza uyu mushinga wo kuvugurura inzu y’ababyeyi.

Yasabye abaturage gufata neza izo nyubako bazitaho  buri gihe kandi baharanira ko zatanga serivisi no ku bisekuru biri imbere.

Izi nyubako zatwaye amadolari y’Amerika 50,000, ni ukuvuga miliyari zisaga 65 Frw. Zigizwe n’ibyumba umunani byakozwe mu buryo bwihariye mu kwakira ababyeyi, bikaba byarubatswe mu buryo birinda umubare mwinshi  w’ababyeyi bahurira hamwe mu gihe cyo kubyara bikabangamira serivisi bahabwa.

- Advertisement -

Inzu y’ababyeyi yagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda yatashywe ku mugaragaro

UMUSEKE.RW