Mu mayeri menshi yitwazaga igipupe akiba abagore bagenzi be

Gatsibo: Ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore mu Karere ka Gatsibo haravugwa umugore wahekaga igipupe akigira umubyeyi waje gukingiza umwana agamije kwiba bagenzi be.

Ku wa mbere w’iki cyumweru turi gusoza nibwo uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 35 yagaragaye kuri iki Kigo Nderabuzima ariko abantu bakavuga ko atari ubwa mbere yari ahaje ahubwo yibazwagaho byinshi.

Bamwe mu baturage bavuga ko baje kumuvumbura ko agamije kubiba amatelefoni niko kumuhururiza ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima.

Umwe muri abo yabwiye BTN ati “ Uriya mu mama, ubushize twaje gukingiza,tugeze aha, umudamu twari twicaranye abura telefoni. Abuze telefoni baba ari jye basaka we yagiye.”

Akomeza ati “ Bwa kabiri nabwo umu mama twari twicaranye nawe abura telefoni .Ndavuga ngo umuntu uhora wiba aha namubonye,ndamukurikira , ngeze hanze nabwo ndamubura. Mu gitondo noneho aza imbere yange, mbona ya sura ndayizi, noneho ndamubaza ngo mbese mada,(madamu) , umwana wawe angana gute ko duhora duhurira aha, waje gukingiza. Arambwira ngo uwanjye ni agahinja, ndamubwira ngo nta ribi. Sinzi ukuntu yarebye hirya, nkoraho, nkozeho numve sinzi ukuntu , njya kubwira muganga ngo uriya ni wa mubyeyi uhora utwiba, amugaruye, atwikuruye dusanga ni igipupe.”

Umwe mu baturage baherukaga kwibwa telefoni n’uyu mugore , yavuze ko “Yamwemereye ko yayibye maze akemera kumwishyura amafaranga ibihumbi 100 frw.”

Usibye kuba abaturage bavuga ko uyu yibaga telefoni, bavuga ko bari bafite impungenge ko yanabibira abana kandi icyifuzo cyabo ari uko yakurikiranywa mu mategeko.

Umwe ati “Biranakabije biteye n’agahinda cyane.Yasabeje ababyeyi , uriya mu mama , bamukatirage pe.”

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Kabarore,Gatsinzi Francois, yemera ko uyu muturage yigiraga nk’uje gukingiza ahubwo agamije kwiba abaturage.

- Advertisement -

Ati “Byagaragara ko iyo abadamu bzaga gukingiza,wasangaga kenshi ataka ko yabuze telefoni.Bitewe nuko twashyizeho ingamba,twagerageje kumenya umuntu ushobora kuba watwara izo telephone, niho haje kugaragara ko uriya mubyeyi yaje ahetse igipupe, afite gahunda yo kwiba amatelefoni y’ababyeyi.”

Uyu mugore akimara gutarwa muri yombi yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Kabarore kugira ngo akuriranywe n’ubutabera.

UMUSEKE.RW