Itorero Zion Temple Celebration Center rya Apôtre Dr Paul Gitwaza ryateguye igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 25.
Ni igiterane gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa, baba baturutse mu Rwanda n’ahandi hatandukanye mu bice by’Isi.
Ibiterane by’ububyutse bya Africa Haguruka bizabera ku musozi “Hermon” uri mu Kagari ka Giheka, mu Murenge wa Kinyinya,mu Karere ka Gasabo kuva kuwa 4-11 Kanama 2024 guhera Saa cyenda z’umugoroba (15H00).
Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana baturutse mu bice bitandukanye by’isi bayobowe na Apostle Dr. Paul Gitwaza, Bishop Joseph Mattera, Prof Obii Pax-Harry, Apostle Yemi Adefarasin,Dr Philip IGBINIJESU, Apostel Victor MOKGOTLHOA,Pastor Tonya Hill, Apostle Dr Francis Mbandinga.
Umuvugizi w’Itorero Zion Temple, Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste , yabwiye UMUSEKE ko igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko kuko hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 iri torero rishinzwe.
Ati “Izaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 yayo n’iya Zion Temple Celebration Center.”
Umuvugizi wa Zion Temple avuga ko hazatangwa n’ibiganiro ku musozi w’ Umuryango, Uburezi, ubucuruzi ,Idini, Politiki ,imyidagaduro n’itangazamakuru , bizabera rimwe ahantu hatandukanye mu matorero atandukanye.
Akomeza ati “Ni africa Haguruka igiye kuba mu gihe cyiza, Africa iri mu mwanya mwiza wo kwihitiramo aho guhagarara, hakwiriye mu rugando mpuzamahanga kuko iyo urebye muri politike mpuzamahanga,nta mugabane cyangwa igihugu twavuga ko gifite ijambo rikomeye kurusha ibindi.”
Ibyitwaga ibihugu by’ibihangange ubu birimo kurwanira ijambo, ibi rero biha Africa nayo kuba yarwanira ijambo n’ubuhangange bwayo.”
- Advertisement -
Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Center yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.
UMUSEKE.RW