Félix Tshisekedi wa Congo yongeye kwikoma u Rwanda

Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano, arurega ubushotoranyi runyuze mu gufasha umutwe wa M23.

Umutwe wa M23, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo, uhakana gufashwa n’u Rwanda, ukavuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, uvuga ko bahejwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 79 ya ONU i New York muri Amerika, Tshisekedi yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano byihariye, ibyo yise “sanctions ciblées” mu  rurimi rw’igifaransa.

Yavuze ko ubwo bushotoranyi ari ihonyorwa rikomeye ry’ubusugire bw’igihugu cye.

Ati “Turasaba amahanga kwamagana bikomeye ibi bikorwa no gufatira ibihano byihariye u Rwanda kubera uruhare rwarwo rwo guteza umutekano mucye.”

Yongeye gusaba ko u Rwanda rukura abasirikare barwo ku butaka bwa DR Congo “aka kanya kandi nta kindi gisabwe”.

Ibi birego uRwanda ntirwahwemye kubyamaganira kure .

U Rwanda  rushinja Congo gufasha inyeshyamba za FDLR zirimo izasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi  ,ikirego cyagarutsweho no muri raporo zitandukanye z’inzobere za ONU.

Tshisekedi yavuze ko intambara mu burasirazuba bw’igihugu yateje amakuba yo mu rwego rw’imibereho atari yarigeze abaho, ituma abaturage bagera hafi kuri miliyoni 7 bata ingo zabo bahungira mu bindi bice by’imbere mu gihugu.

- Advertisement -

Nubwo avuga ko ashyigikiye ibiganiro by’i Luanda muri Angola hagati y’uruhande rw’u Rwanda n’urwa DR Congo, bigamije amahoro, yongeyeho ati “Ntibigomba na gato gupfukirana icyo gikorwa cyihutirwa cy’ingenzi cyane [cyo kuhava kw’ingabo z’u Rwanda].”

Yavuze ko igihugu cye gishishikajwe no kugera “ku mahoro arambye” binyuze muri gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bagahabwa “amahirwe yo mu rwego rw’ubukungu kandi arambye”.

Mu mwaka ushize,  Jenerali Sultani Makenga wa M23 , yavuze ko ibyo gushyirwa hamwe bakamburwa intwaro bitabareba, kandi ko ikibazo cya M23 kigomba gucyemuka binyuze mu biganiro bya politiki n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

UMUSEKE.RW