Umubyeyi wa Mugisha Bruno wavukanye indwara ikomeye arasaba ubufasha bwa miliyoni 17 frw kugira ngo ajye kuvuza umwana we.
Mukeshimana Josepha Umubyeyi wa Mugisha Bruno Ava, yabwiye UMUSEKE ko umwana we uburwayi bwamufashe akivuka.
Mukeshimana avuga ko mu Bitaro bya Kabgayi ari ho yabyariye.
Uyu mubyeyi avuga ko icyo ikibyimba uyu mwana we afite cyari kitari kinini kuri uru rwego, usibye amabara yari afite ku musaya.
Muganga wamubyaje yahise amwohereza mu Bitaro by’iKanombe baramubaga basanga afite inyama z’ibinure.
Ati “Bamucishije mu cyuma(Scaner) basanga nta Kanseri umwana afite. i Kanombe bongeye kuduha transfert itujyana muri Fayçal tuhageze bamubaga inshuro ebyeri badusaba miliyoni 14frws, tugurisha inzu yacu n’ibikoresho byo mu rugo tubasha kubona miliyoni 12 gusa.Abaganga bamubaze basanze uburwayi butagera ku bwonko nabwo ntiyakira.”
Yavuze ko babonye ko indwara itavuwe, bagiriwe Inama yo kumujyana mu Bitaro by’i Gikonko mu Karere ka Gisagara, Muganga waho asaba ko umugabo wa Mukeshimana aboneka mu minota itarenze itanu kugira ngo asinye ku nyandiko zo kwa Muganga mbere yuko umwana abagwa.
Mukeshimana avuga ko bitari gukunda ko umugabo we ahagera muri iyo minota, kuko yari yamusize mu bana i Muhanga.
Avuga ko abo bari kumwe bamubwiye ko hari abaganga b’inzobere bari mu Bitaro by’iKirinda mu Karere ka Karongi barimo kubaga ibibyimba.
Ati “Twarahageze basuzuma umwana, batubwira ko mu Rwanda nta cyuma bafite cyo kugorora umusaya usibye kumujyana hanze.”
- Advertisement -
Mukeshimana yababajije ikiguzi byatwara aramutse amujyanye kubagirwa mu muhanga, abo baganga bamubwira ko amafaranga macye byamutwara ari Miliyoni 17 frw.
Avuga ko nta mafaranga angana atyo yabona keretse abonye abagiraneza kuko n’icumbi ubu barimo baritijwe n’Umuvandimwe wabo mu Muryango.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga umwanzuro wa nyuma abamusuzumye batanze ariwo uyu mubyeyi agomba gukurikiza cyane ko indwara umwana wabo afite hatarimo Kanseri.
Mukeshimana Josepha atuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye. Avuga ko mbere bataragurisha inzu yabo babaga ahitwa Bitineti.
Imbuto,igikoma nibyo bitunze Mugisha Bruno, Mukeshimana umubyeyi we avuga ko iyo aririye umuceri cyangwa makaroni babimuha bikamutera kwitsamura ibyo amaze kurya byose bikanyura mu mazuru.
Uwifuza gufasha uyu mubyeyi yanyuza inkunga ye hano : +250786485380
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/ Muhanga