Kamonyi: Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Mu Karere ka Kamonyi, abantu batatu bapfiriye mu mpanuka abandi 37 barakomereka. 

Ni impanuka yabaye saa yine z’umugoroba zo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, ibera mu Mudugudu wa Nyarusange,Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko Imodoka ya Minibus Toyota Hiace yavaga Kigali yerekeza mu Karere ka  Muhanga, yageze mu Murenge wa Musambira, igonga iturutse inyuma minibisi ya Hiace yari mu cyerekezo kimwe nayo.

Yongeyeho ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe na Hiace yagonze iturutse inyuma bitewe naho yari igeze(ahamanuka).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yagiriye inama abashoferi kwirinda amakosa yo mu muhanda, birinda gucungana na Camera cyangwa Polisi.

SP Emmanuel Kayigi yemeje ko  muri iyo mpanuka hapfuye abantu batatu , abantu batandatu bakomereka mu buryo bukomeye abandi bakomeretse byoroheje ni 31, bakaba bajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi. Ni mu gihe  imirambo yajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru .

UMUSEKEE.RW