Rusizi: Ubuyobozi bwijeje kuba hafi y’Abarokotse Jenoside batishoboye 

Imiryango 50 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye  bo mu Mudugudu wa Tuwonane,Akagari ka Gatsiro Gatsiro Umurenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba,yahumurijwe ihabwa na Noheli.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri  tariki ya 24 Ukuboza 2024.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe n’abafatanyabikorwa,babifurije Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2025, babaha ibiribwa  birimo Umuceri Inyama,amavuta, Kawunga,umunyu ndtse n’sabune mu rwego rwo rw’isuku.

Abaturage basuwe bishimiye imiyoborere myiza yita ku baturage, bashimira Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME wabatuje ahantu heza ubu bakaba baryama bagasinzira batanyagirwa.

Umwe muri abo baturage wahawe aho kuba, wifurijwe gusoza umwaka neza yagize ati “Nishimiye ko abayobozi batwitaho ndashimira Perezida Kagame Paul wampaye inzu yo kubamo n’ubu bakaba banyifurije noheli nziza”.

Undi muturage ati “Nshimiye ubuyobozi butwitaho buri gihe, nakiriye neza uko batwifurije gusoza umwaka neza bampaye n’ibyo kurya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yashimiye  abafatanyabikorwa bamufashije kwifatanya n’abaturage bafite ubushobozi bucye,yizeza aba baturage ko bazakomeza kubungabunga ubuzima bwabo.

Ati:” Ubutumwa duha aba baturage,nk’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa tubitayeho, turabakunda,tuzakomeza  no gukurikirana ubuzima bwabo”.

- Advertisement -
Bahawe ibiribwa bitandukanye

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI