Abasirikare bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagiye guhembwa basanga umushahara wabo wakubwe inshuro ebyiri, hari hashize igihe perezida Antoine Felix Tshisekedi abyiyemeje.
Radio Okapi ivuga ko ku wa Gatanu ubwo abasirikare bajyaga guhembwa umushahara w’ukwezi kwa Gatatu basanze bitandukanye n’uko byari bisanzwe, basohoka muri bank bamwenyura.
Abasirikare basanze umushahara wabo ungana n’amadolari 100 wikubye kabiri ndetse ni na cyo kimwe n’abapolisi.
Muri aya mafaranga agera ku bihumbi 504 by’ama-Congomani, nibura umusirikare ashobora guhahira urugo rwe ndetse akagira icyo asagura.
Radio Okapi ivuga ko abasirikare bahembewe kuri Banque BOA muri Komine ya Ndjili, kimwe n’abapolisi basohotse muri banki bamwenyura bishimiye ko ubutegetsi bubahaye agaciro.
Abasirikare bizeye ko Leta ya Congo izakomeza gukora icyatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.
Minisiteri y’Imari muri Congo yasohoye itangazo ivuga kuri izi mpinduka, ishimira Perezida Felix Tshisekedi icyo gikorwa bise icy’amateka.
Itangazo rya Minisiteri y’Imari rivuga ko yizeye ko umusirikare cya umupolisi wahawe agaciro azarushaho kongera imbaraga mu kazi ke, cyane muri iki gihe ubutegetsi buhanganye n’umutwe wa M23 ufatanya n’ihuriro Alliance Fleuve Congo mu ntambara.
Nta bizwi niba n’abasirikare baherutse gufatirwa mu mirwano n’umutwe wa M23 ndetse bamwe bagakora imyitozo yo kuyiyungaho, kimwe n’abapolisi biyemeje gusanga M23/AFC, niba na bo amafaranga yageze kuri conti zabo.
Kuva mu 2021 Congo Kinshasa ihanganye n’inyeshyamba za M23/AFC ziyobowe na Gen Sultani Makenga na Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Congo Kinshasa.
M23/AFC yagiye igaragaza kwitwara neza mu mirwano ifata ibice bitandukanye birimo Teritwari nyinshi muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Amajyepfo n’imijyi nka Goma na Bukavu.
Ingabo za Congo zagiye zigaragaza ko imibereho itari myiza, ndetse zikagaragaza ko abacanshuro n’izindi ngabo Congo yitabaje bahembwa menshi kurusha abenegihugu.
Ntawamenya niba kuzamura umushahara biza gutuma igisirikare cya Congo gishobora kurushaho kwitwara neza ku kibuga mu nshingano gifite zo kurinda abaturage n’ibyabo.
UMUSEKE.RW