Ku musozi wa Maranyundo uherereye mu Karere ka Bugesera habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bamwe mu bari batuye muri ibyo bice bavuga ku nzira itoroshye banyuzemo n’urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bishwe.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 02 Gicurasi, 2026 abawitabiriye basabye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafite amakuru y’aho abishwe bajugunywe, kuyatanga na bo bagaherekezwa mu cyubahiro.
Mutesi Angelique yatanze ubuhamya bw’inzira itoroshye y’inzitane yanyuzemo. Nubwo we yaje kurokoka yabuze benshi mu bo mu muryango we, ndetse n’ababyeyi be.
Ati: “Twe mu rugo iwacu n’aho twari dutuye kuva 1992 twatangiye kwicwa. Nyuma gato haboneka agahenge tugaruka mu rugo dusanga amabati yari ku nzu yacu barayatobaguye turayahoma.
Bigeze mu 1994 ku itariki 6 Mata indege ya Habyarimana imaze guhanurwa noneho dutangira kwicwa mu buryo bweruye. Nabonye impinja zicagagurwamo ibice, aba mama bapfaga bahamagara abana babo. Naje guhungira ku kiliziya naho abicanyi barahadusanga duhungira mu rufunzo haniciwe imbaga y’Abatutsi.”
Yakomeje agira ati “Icyifuzo dufite, abakoze Jenoside bakatwicira abantu bakatubwiye aho babashyize tukabasha kubaherekeza, no kubashyingura mu cyubahiro. Turasaba kandi n’ababana n’abakoze Jenoside kubaganiriza bakabasha kuduha amakuru yaho imibiri y’abacu iherereye.”

Umuyobozi wa URUMURI FAMILY yashimiye ubuyobozi ku ruhare rwabwo mu migendekere y’imibereho myiza ku bantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite agira.
Ati “URUMURI FAMILY turashimira ingabo zahoze ari iza RPA- Inkotanyi zaturokoye kuri ubu turakomeye, kandi turatwaje. Gusa turasaba rwose abafite amakuru y’aho imibiri y’abacu iri kuhavuga tukabasha kuyishyingura nubwo bikigoye, kuko ntituyahabwa.”
Yavuze ko basaba ubuyobozi kwita no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bafite inzu zishaje kuzisanirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi mu butumwa yageneye abari ku musozi wa Maranyundo, yabasabye gukomera.
Ati: “Nihanganishije kandi nkomeje mwe mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu buhamya tumaze kumva harimo amasomo menshi, hari ibyo kubwigiraho. Kumva ubuhamya byomora ibikomere, ikindi birigisha abakiri bato. Gutanga ubuhamya kandi bifasha mu kurwanya abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umusozi wa Maranyundo wahungiyeho Abatutsi benshi bavaga mu bice bitandukanye biwukikije bagamije kwihuriza hamwe ngo birwaneho nubwo bitabahiriye. Abicanyi barimo n’ingabo zari iza Leta benshi zarabishe.
Binyuze mu muryango URUMURI FAMILY aha kuri uyu musozi ni ku nshuro ya 5 hibukiwe Jenoside yakorewe Abatutsi, hakazirikanwa Abatutsi bari bahahungiye bakahicirwa.






UMUSEKE.RW
