Abayobozi n’abakozi ba Entreprise Urwibutso basuye urwibutso rwa Rusiga

Sina ashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside

Abayobozi n’abakozi ba Sina Gérard/Entreprise Urwibutso basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusiga, ruherereye mu Karere ka Rulindo, biyemeza kunyomoza abagoreka amateka.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Gicurasi 2026, kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde.

Abayobozi n’abakozi basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ubutegetsi bubi, banasobanurirwa urugendo rwo kwiyubaka.

Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, hanashyirwa indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi baruhukiye muri uru Rwibutso rwa Rusiga.

Ibiganiro byahise bikomereza kuri Nyirangarama, aho abakozi bahagarariye abandi bavuze ko ari iby’agaciro kwiga amateka nk’aya.

Umwe agira ati: “Kwiga amateka nk’urubyiruko bituma turushaho kumva ibyo dusabwa n’igihugu cyacu, kugira ngo tubashe gukumira ibibi no gushyira imbaraga n’ubushobozi bwacu mu kwiyubakira u Rwanda.”

Umwe mu barokotse Jenoside yashimiye Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame zahagaritse Jenoside, anashimira Dr Sina Gérard wabafashije kongera kwiyubaka no gukomeza ubuzima nyuma y’amahano bahuye na yo.

Ati: “Aho ngeze ubu harashimishije, ngeze kure. Turiho kandi turakomeye, tumeze neza.”

Dr Sina Gérard avuga ko Entreprise Urwibutso ibarizwamo abantu b’ingeri zose, haba urubyiruko n’abakuru, kandi bose bagomba kumenya amateka y’u Rwanda n’aho rugana.

Ati: “Ni uburyo bwo kwigisha twamagana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwana agakura azi ko ari igikorwa kibi gisenya igihugu n’umuryango.”

Avuga ko bagendera ku nyigisho z’Umukuru w’Igihugu mu kurwanya ikibi cyose, kugira ngo Jenoside itazongera kuba mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, avuga ko abikorera bakwiriye kugira uruhare mu gufasha abakiri bato n’abakozi babo kumenya amateka no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Guhangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se n’abapfobya nabyo birasaba imbaraga za buri wese, nta n’umwe usigaye.”

Yavuze kandi ko abikorera bakwiriye kugira uruhare rukomeye mu kunyomoza abasebya u Rwanda n’abakomeje kugoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi n’abakozi ba Sina Gérard/Entreprise Urwibutso biyemeje ko gukomeza gushyira imbere indangagaciro zirimo ubumuntu n’ubwiyunge, byubaka umuryango urangwa n’amahoro kandi bigateza imbere iterambere.

Sina Gerard agaragaza ko urubyiruko rukwiriye kwiga amateka yaranze u Rwanda
Sina ashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside
Guverineri Mugabowagahunda yasabye abikorera gufasha abakozi babo kumenya amateka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *