Hashinzwe urubuga ruzafasha abahanzi gucuruza imiziki yabo

Abahanzi badasiba gutaka gukora ibihangano ariko bagataka ko byinjiriza abandi, bikabagiraho ingaruka zinyuranye, bashyiriweho urubuga rwiswe Flolup rwo kumva no gusakaza imiziki, rukabinjiriza agatubutse.

Flolup.com ni urubuga rwo kumva no gusakaza umuziki (streaming app), rukaba rwaratangiriye kugerageza ibikorwa byarwo mu Rwanda muri studio ya Dream Records.

Rugizwe na konti zirimo iy’umuntu ku giti cye (Free account) aho ashobora kumva indirimbo ariko zirimo ubutumwa bwamamaza, na ‘premium account’ aho wumva indirimbo zitagaragaramo amatangazo.

Hari kandi na konti y’umuhanzi (Artist account) imufasha gushyiraho indirimbo ze no kugenzura uko zimwinjiriza, ndetse na ‘business account’ aho abacuruzi bazajya bagurira uburenganzira bwo gucuranga indirimbo z’abahanzi.

Uru rubuga rwitezweho gufasha abahanzi kubasha kubyaza umusaruro ibihangano byabo, bitandukanye n’uko byari bisanzwe byifashe.

Ni nyuma y’uko abahanzi bakoraga indirimbo biyushye ibyuya, ariko zigakoreshwa n’abatarazivunikiye ku nyungu zabo bwite.

Ni urubuga kandi rugiye kuvugutira umuti abahanzi nyarwanda bagorwaga no kugeza ibihangano byabo ku isoko mpuzamahanga no kutagira ‘bookings’ zihagije ngo babone umusaruro.

Frank Mario Sebudandi, umuyobozi wa Flolup mu Rwanda, yahamirije UMUSEKE ko uru rubuga rugiye gukuraho imbogamizi nyinshi zidindiza iterambere ry’abahanzi.

Yatanze urugero rw’uko usanga ubucuruzi burimo utubari, resitora n’ubundi bwinshi bwifashisha ibihangano by’abahanzi, ariko inyungu ntizigere kuri ba nyirabyo.

Ati: “Nk’uko igihangano aba ari umutungo bwite w’umuntu, iyo gikoreshejwe mu buryo ubwo ari bwo bwose ahateraniye abantu hagamijwe ubucuruzi, haba hagomba kwishyurwa umuhanzi.”

Yavuze ko Flolup igiye gufasha abo bacuruzi kubona uburyo bwo kugura uburenganzira bwo gukoresha mu buryo bwemewe ibihangano, bityo n’umuhanzi akabona inyungu.

Ati: “Flolup izorohereza buri muhanzi kugira konti ye, agashyiraho ibihangano bye, ndetse agahabwa na ‘dashboard’ imufasha kumenya uko ibihangano bye byinjiza kandi bigakorwa mu mucyo.”

Frank Mario Sebudandi uhagarariye Flolup mu Rwanda

Sebundandi yavuze ko uru rubuga rufite akandi gashya, aho uwumva indirimbo aho yaba ari hose ashobora kohereza ubutumire ku muhanzi yihitiyemo (booking) kugira ngo aze gususurutsa ibirori bye.

Mutoni Juliet, Umuyobozi wa Dream Record akaba anahagarariye Flolup mu karere u Rwanda ruherereyemo, yavuze ko ibimaze gukorwa ari intangiriro, ko zakomeza kongerwa ishoramari muri iki gikorwa.

Yasabye abahanzi gutangira gushyira ibihangano byabo ku rubuga rwa Flolup mu rwego rwo kwagura isoko, kandi ko bitababuza no kubishyira ku zindi mbuga zicuruza umuziki.

Intore Tuyisenge, uyobora Urugaga rw’Abahanzi Nyarwanda akaba n’Umuyobozi ushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi (RAC), yavuze ko uru rubuga ari ingenzi ku bahanzi.

Ati: “Abahanzi bagomba kubyaza umusaruro ibihangano byabo binyuze mu babyumva bifashishije iyi app. Nk’umuhanzi nishimiye ubu buryo buzadufasha njye n’abagenzi banjye, by’umwihariko.”

Yashimangiye ko ubu ari bumwe mu buryo buje gusubiza bimwe mu bibazo abahanzi bafite byo kutabona uburyo buhagije bubafasha gucuruza ibihangano byabo, kandi bukaba n’uburyo bwiza bwo kubahuza n’abakuda ibihangano byabo.

Mutoni Juliet, Umuyobozi wa Dream record akaba anahagarariye flolup mu karere u Rwanda ruherereyemo
Intore Tuyisenge avuga ko uru rubuga ruzafasha abahanzi kwinjiza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Amashsusho y’uko umuhanzi yafungura Konti kuri Flolup

Uko ukora account kuri flolup kugirango utangire gushyiraho indirimbo

NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW

Share This Article