Perezida wa Tanzania ategerejwe i Kigali

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri muri Afurika [Nuclear Energy Innovation Summit for Africa].

Iyi nama izaba kuva ku wa 18 Gicurasi kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center, ku nsanganyamatsiko igira iti “Guteza Imbere Ejo Hazaza ha Afurika: Guhindura Intego yo Guteza Imbere Ingufu za Nikeleyeri bikaba Umushinga Ushobora Gushorwamo Imari.”

Abategura iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko kwitabira kwa Perezida Samia Suluhu byerekana ubushake n’umuhate w’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu, ubufatanye bw’Akarere ndetse n’ubushake bwo gushora imari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri.

Perezida Samia Suluh azifatanya kandi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, w’Inama y’Abaminisitiri muri Togo.

Hazitabira kandi abashoramari n’abashashatsi mu by’ingufu za Nikeleyeri baganira ku buryo izo ngufu zabyazwa umusaruro ndetse zigakoreshwa mu byiza.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *