BAL 2026: RSSB Tigers yongeye gutanga ibyishimo igera muri ½

N’ubwo yatsinzwe na FUS Rabat amanota 99-98, RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2026 iri kubera i Kigali, yageze muri ½ ku kinyuranyo cy’amanota make yatsindiweho.

Uyu mukino wo kwishyura wa ¼ wahuje aya makipe yombi, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026 muri BK Arena.

FUS de Rabat yabaye nziza muri uyu mukino wo kwishyura, yafashijwe n’abakinnyi bayo barimo Will Perry watsinze amanota 29 ndetse na Kuany Atem Kuany wayitsindiye 22.

RSSB Tigers BBC yifuzaga gutsinda umukino ariko bitakunda ikagerageza kugabanya ikinyuranyo cy’manota itsindwa, yafashijwe n’abarimo Leonard Craig Randall ll watsinze amanota 43 na Mangok Mathiang wayitsindiye amanota 15.

Abanya-Maroc bakomeje kuba beza kugeza umukino urangiye babonye intsinzi y’amanota 99-98 ariko barasezererwa.

Muri ½, RSSB Tigers BBC izahura na Al Ahly yo mu Misiri.

RSSB Tigers BBC yatsinzwe umukino ariko igera muri 1/2
Mu gace ka nyuma, RSSB Tiges BBC yasunitse FUS Rabat kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota yari yatsinzwe
Yongeye gutanga ibyishimo muri BK Arena
Wari umukino ufite igisobanuro kuri iyi kipe ihagarariye u Rwanda
FUS Rabat yatsinze umukino ariko irasezererwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *