Ucyumva ijambo Transit Center uhita wumva Igororamuco ry’ibanze, aho abantu bafite imyitwarire ibangamiye rubanda banyuzwa, bakigishwa, bakagororwa kugira ngo basubizwe muri sosiyete bahindutse.
Ibigenderwaho mu kujyana abantu mu bigo bigororerwamo by’igihe gito [Transit Center] biteganywa n’iteka rya Minisitiri rigena inshingano n’imikorere y’igororamuco ry’ibanze binyuzwamo abantu by’igihe gito.
Ni iteka riteganya ko abajyanwa muri ibyo bigo ari abantu bafite imyitwarire ibangamiye abaturage, irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda n’indi myitwarire ibangamiye abaturage.
Icyakora, bamwe bayitiranya na gereza nk’ahantu ho guhanira umunyabyaha, kumwumvisha no gukosorera uwinangiye guhinduka.
Ubwo ku wa 4 Werurwe Inteko Rusange ya Sena yasuzumaga raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu by’umwaka (2024-2025), abagize Sena, bagaragaje ko hari uburyo abafungirwa muri Transit Centers, uburenganzira bwa muntu butubahirizwa uko bikwiriye.
Senateri Dr Frank Habineza yagize ati ”Ku bijyanye na Transit Center zigaragara nk’uko na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yabigaragaje, harimo ibibazo byinshi bitandukanye, bikwiye kwitabwaho ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu.”
Senateri Gasana Alfred yavuze ko hari u bwo bamwe mu bajya gufungirwa muri ‘Transit Centers ‘ baba bafatiwe mu bikorwa bigize icyaha bityo asanga bo baba bakwiye kujyanwa mu mategeko , bagakurikiranwa n’inkiko.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena , Senateri Umuhire Adrie , na we avuga ko basanze hari abarenza igihe cyagenwe ndetse n’ubundi burenganzira bwa muntu butubahirizwa.
Umuhire Adrie ati ”Kuri Transit Center cya gihe umuntu aba agomba kumaramo akagororwa cy’amezi abiri, ese umuntu wagiyeyo aba yakoze iki ?
Twe tunasura twarebaga ifishi imuzana, kuko n’uwamuzanye aba agomba kugaragaza impamvu yamuzanye. Ese inyigisho bahabwa zibafasha kugaruka kuri za ndangagaciro ?
Ariko ni bimwe twasanze bitubahirizwa, na raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yarabigaragaje, hari ibyagiye bikemuka. Ariko niba hakigaragara abantu barenzamo igihe nka Sena twazongera tukareba n’imyanzuro yari yaratanzwe uburyo ishyirwa mu bikorwa.”
Transit Center si gereza…
Umukozi ushinzwe itumanaho n’inozabubanyi mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Kwitonda Claude, yabwiye UMUSEKE ko ubusanzwe ujyanywa mu bigo by’igororamuco ry’ibanze, aba atagomba kumara amezi atatu.
Ati “Twe dufite inshingano zo gukora ubugenzuzi, bariya basabwa gutanga igororamuco ry’igihe gito kugira ngo umuntu atahatinda. Niyo mpamvu itegeko ritegeka ko umuntu uhagiye agomba kumara amezi abiri, ashobora kwiyongeraho ukwezi kumwe.”
NSR ivuga ko ubusanzwe ibi bigo by’igororamuco ry’ibanze, biba bigomba kuba binafite ushinzwe imitekerereze, hafite ubwisanzure n’umutekano.
Yongeraho ko bakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu gukora ubugenzuzi bw’aya magororamuco y’ibanze.
Ati “Ibyo rero iyo tubikoze, tubitangamo raporo, igatangwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, na yo ikayishyikiriza uturere.”
Uwoherejwe muri Transit yaba ahakwiye cyangwa atahakwiye icyo gihe agomba kukimaramo
UMUSEKE wamenye ikibazo cy’umuturage witwa RUTAGANIRA Garasiyani wo mu mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Mukuyu, umurenge wa Ndera, agiye kumra ukwezi i Gikondo kwa Kabuga.
Umugore we avuga ko uyu muturage yafashwe n’inzego z’umutekano zivuga ko acuruza inzoga z’inkorano, ariko avuga ko yafatanywe ijerekani y’inzoga yengwa mu bitoki (urwagwa), ajyanwa i Gikondo kwa Kabuga gutyo.
Twagerageje gukurikirana dusanga ngo hari “amabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Kigali yo gufata abo bantu bakora inzoga zitemewe” cyakora twasabye Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali kuduha ayo mabwiriza yanditse ntarayaduha.
Kuva tariki 05 Gicurasi, 2026 twasabye Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali kugira icyo avuga kuri ayo mabwiriza nta gisubizo araduha.
Mu bindi twifuje kumenya ni ukuba inzoga yenzwe mu bitoki itemewe ku buryo uwayenze asigaye ajyanwa mu bigo byakira inzererezi, mu gihe afite ahantu atuye hazwi.
Cyakora Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Madamu Emma Claudine yaduhaye itegeko rivuga amabwiriza yo gutunganya ibiribwa n’umutekano wabyo “REGULATIONS GOVERNING CONTROL OF PROCESSED FOOD
PRODUCTS” ryo mu 2015 uretse kuba rivuga ibiribwa bifungwa n’inganda bikajyanwa gucuruzwa, ntaho rivuga ibinyobwa by’umwihariko URWAGWA rw’ibitoki.
Ikindi muri iri tegeko ntaho bavuga ko uwafashwe anyranya n’ibirimo ajyanwa mu bigo by’igoramuco, ahubwo acibwa amanda y’amafaranga.
Intege nke zishobora kuba ziri mu bigo byitwa Transit Center ni ukudakurikirana icyo ababijyanwamo bakoze, ngo abarengana barekurwe hakiri kare, no kuba uwajyanyweyo adafite ubundi buryo bwo kunyuramo ngo arenganurwe.
Umwe mu bo mu nzego z’Umutekano twaganiriye kuri iki kibazo, yavuze ko abajyanwa muri Transit Center bakorerwa raporo n’ubuyobozi bw’umudugudu, ikajya ku kagari, ndetse no ku murenge uwo muntu akoherezwa muri Transit Center.
Gusa byagiye bigaragara ko hari abantu bagirana ikibazo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, mu kubihimuraho bakabajyana mu Bigo ngororamuco.
UMUSEKE.RW
