MUSANZE: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kinigi baranenga ndetse bakananyomoza abahakana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitwaza ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, bakagaragaza ko ari ikinyoma kidafite ishingiro.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi, ubu ni mu Murenge wa Kinigi, yatangiye mu 1991, ku buryo mu 1993 nta Mututsi wari ukibarizwa muri aka gace, keretse uwari waragize amahirwe yo guhungira mu bihugu by’abaturanyi, nabwo abenshi bishwe n’abakozi ba Parike y’Ibirunga.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kinigi bavuga ko kuba hari abakitwikira ikinyoma cy’uko yatewe n’ihanurwa ry’indege babivuga babizi ko babeshya, kuko ibyo bakoze bibanyomoza, bityo na bo batazasiba kugaragaza ukuri.
Nyiranyenyeri Boniflide, ni umwe muri bo, yagize ati: “Hari abakivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege, ni ikinyoma kigamije gupfobya, kuko ibyo bakoze barabizi. Hano mu Kinigi Abatutsi batangiye kwicwa kare cyane mu 1990 no gukomeza, mu 1991 byari bibi cyane.”
Akomeza agira ati: “Abo mu muryango wanjye hafi ya bose bishwe mu 1991. Jenoside yo mu 1994 yasanze hano nta Mututsi ukiharangwa, n’uwahakomokaga wari ukiriho yari yaragize amahirwe yo guhunga. Rero abakivuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege barekere aho; njye Jenoside yantangiriyeho, n’indangiriraho zayo zose ndazizi.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo, avuga ko n’ubwo hari abifuzaga ko u Rwanda ruzima batabigezeho, kuko amashami yashibutse yongeye kurwubaka, ubu abarutuye barwishimiye. Yanashimye ubutwari bw’Inkotanyi zarokoye ubuzima bw’abahigwaga.
Ati: “Abatutsi bo mu Kinigi batangiye kwicwa mu mutwe igihe kinini, batangira kwicwa hakiri kare cyane mu 1991, n’ubwo hari abifuzaga ko bapfa bashize, hari abarokotse. Imana yakoresheje Inkotanyi maze zongera gusubiza u Rwanda ku murongo w’ubumwe n’ubwiyunge, barakoze cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe, asaba abaturage kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, ndetse no kunyomoza abagishaka gupfobya amateka mabi yaranze igihugu.
Ati: “Abanyarwanda twahisemo kuba umwe, ni yo mpamvu dukwiye kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, tukiyubakira igihugu, buri wese akibamo yishimye.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze kuri 95,3% mu 2025, kivuye kuri 94,7% cyariho mu 2020, hashingiwe ku bushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu.




JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
