Minisiteri y’Uburezi yatangije ibihe by’ibizamini bya Leta, aho abagera ku 74,085 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’abakandida bigenga barimo gukora ibizamini ngiro (pratique).
Ni ibizamini bizakorwa kuva ku wa 3 kugeza ku wa 22 Kamena 2026 n’abanyeshuri 70,504 biga mu mashuri asanzwe ndetse n’abandi 3,581 bigenga.
Ku rwego rw’igihugu, byatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ku ishuri rya St Joseph Integrated Technical College riherereye mu Karere ka Nyarugenge.
Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, we yatangije ibi bizamini mu ishuri rya Kagarama Secondary School mu Karere ka Kicukiro.
Irere yasabye abanyeshuri batangiye ibi bizamini ngiro gutuza bagakora nta gihunga, kuko ibyo babazwa atari bishya mu matwi yabo, kuko bamaze imyaka babyiga.
Avuga ko, ku rwego rw’igihugu, ibi bizamini bibafasha kumenya niba ibyo abanyeshuri bigishijwe barabyumvise, bityo bakamenya ahari intege nke n’ibigomba kunozwa.
Ati: “Bidufasha kumenya niba hari n’impinduka dukwiriye gukora, ni aho ngaho duhera tuzikora.”
Minisitiri Irere yasabye kandi ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyigikira abanyeshuri batangiye gukora ibizamini ngiro (pratique) ndetse n’ibizamini bisanzwe bizakorwa muminsi iri imbere.
Ati: “Hari igihe umwana aza mu kizamini bigaragara ko ataruhutse, afite ubwoba, aho ngaho niho ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bagomba guhuriza hamwe kugira ngo dufashe umwana.”

Abanyeshuri barimo gukora ibizamini ngiro babarizwa mu mashami arimo Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Nderabarezi, Ibarurishamibare, Ubuforomo n’abiga ibya Siyansi.
Uwitwa Shami Rindiro Benigne wo muri Kagarama Secondary School avuga ko mu myaka itatu ahamaze, ubu abasha gukora amarangi akorwa mu ifu y’imyumbati, akaba afite umwihariko wo kutangiza ibidukikije.
Shami asobanura ko we na bagenzi be bahisemo gukora ayo marangi kubera ko hari ubwo umuntu atabona amafaranga yo kugura amarangi aturuka hanze y’u Rwanda, kandi biteguye kuba igisubizo kuri sosiyete nyarwanda.
Ati: “Icyo nasaba by’umwihariko Leta ni ukureba niba abana basoje amasomo bafite ubushobozi n’ibikenewe ngo batangire bakore, bakabatera inkunga kugira ngo bagire aho bigeza.”
Umuyobozi wa Kagarama Secondary School, Samuel Nkurunziza, avuga ko abahakoreye ibizamini bagera ku 202, basoje amasomo bafite ubushobozi bwo gukora imishinga ikenewe n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye.
Ikigo gishinzwe Ibizamini mu Rwanda (NESA) gitangaza ko ibi bizamini biri gukorerwa ku masite 854 hirya no hino mu gihugu, bigenzurwa n’abagenzuzi 8,484.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
