Nyagatare: Hagiye kuzura ‘ Valley dam’izatwara Miliyoni 486 Frw

Mu Murenge wa Matimba wo mu karere ka Nyagatare hagiye kuzura Valley dam izatwara miliyoni zisaga 400 Frw

Mu karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Matimba , hagiye kuzura icyuzi gihangano , ‘valley dam’ kizatwara miliyoni 486 frw kizafasha aborozi kubona amazi mu nzuri  azifashishwa mu kuhira amatungo.

Iki cyuzi gihangano ‘ Valley dams’  biteganyijwe ko imirimo yo kugitunganya izarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, kizazaba kingana na matero kibe 28396.53

Ni icyuzi cyubatswe n’umushinga wa RDDP2.  Ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Ntakuriryayo Welllars  ushinzwe gukurikirana imirimo y’ikorwa  y’icyuzi gihangano , ’ Valley dam,’  cya Bwera mu Murenge wa Matimba, avuga ko kizifashishwa n’abaturage  mu bikorwa byo kuhira amatungo kandi amazi yacyo atazigera abura.

Ati “ Tuzaba dufite ububiko buhoraho . Noneho  mu gihe cy’amazi menshi , adakakenewe azajya agenda ajya mu mirima. Ubu tugiye gushyiraho n’uruzitiro  ku buryo nta mwana wajyamo.

Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), ushinzwe umushinga wa RDDP2 mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, Kayumba John ,   avuga ko  muri aka karere hari kubakwa ibyuzi bitatu bya ‘ valley Dams’ bizafasha aborozi  gutuma inka zibona amazi.

Ati “ Hano mu karere ka Nyagatare hari ibyuzi bihangano bitatu biri gukorwa n’umushinga RDDP2 , rero ibi byuzi  biri hafi kurangira. Mu kwezi kwa cyenda, yewe no mu kwezi kwa munani aho imvura  igwa kare, twizeye ko hamwe no gukurikirana ibikorwa  bizajya kugera ibi byuzi byaruzuye . Bigafasha aborozi bamaze amazi . Biriho kugira ngo bibe ubuhinikiro bw’amazi aho umworozi azajya ayavoma , ayajyana mu kidamu cye .”

Asaba aborozi kuzabigiramo uruhare bagifata neza.

Imbamutima z’aborozo bagiye kubona ‘Valley dams’

Mutabazi James , ni umworozi wo mu Murenge wa Matimba , mu Kagari ka Bwera.

Uyu avuga ko we kimwe na bagenzi be b’aborozi,  bajyaga bagira ikibazo cy’amazi ku buryo bajyaga kuyashaka mu mugezi w’Akagera bikagira uruhare mu kugabanuka k’umusaruro w’umukamo.

Yongeraho ko biteze ko iki cyuzi kizatuma inka zibona amazi neza kandi n’umukamo ukiyongera.

Ati “ Amazi yakamaga, tukajya kuyashaka mu Kagera, ugasanga inka zirayabuze, abavomyi bakajya mu Kagera bakabura amazi. Ariko ndumva iki gikorwa kiraza kudufasha.  Inka ubu zigiye kujya zinywa Kabiri. Zanywaga rimwe ugasanga bigabanyije umukamo. Mu gihe cy’izuba , inka yakamwaga litiro umunani , yakamwaga nka litiro nk’eshatu gusa.”

Undi nawe ati “  Ndibwira ko uyu mushinga wa RDDP2 ushobora kuzabidufashamo cyangwa tukazarema n’inama y’uburyo dukwiye gufata neza iki cyuzi.”

Uyu mushinga wa RDDP2 biteganyijwe ko uzafasha aborozi mu kubona ibiryo by’amatungo, amazi, serivisi  z’ubuzima bw’amatungo n’ubworozi, amahugurwa, no gutangiza uburyo bwo korora habungabungwa ibidukikije hamwe no gushaka ibisubizo bishingiye ku bidukikije.

Binyuze muri uyu mushinga, biteganyijwe ko 90% by’ingo zitunze inka z’umukamo zizongera amafaranga zinjiza ku kigero cya 30%.

Kubona amazi ku nka byari bigoye ariko iki cyuzi kizafasha kongera n’umukamo
Umukozi w’ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ushinzwe umushinga wa RDDP2 mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, Kayumba John
Imirimo iri kugana ku musozo ku buryo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama kizifashishwa
Umworozi wo muri Matimba arishimira ko agiye kujya abona amazi yo guha amatungo

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW/ Nyagatare 

 

 

Share This Article