Muhanga: Umugabo akurikiranyweho kwica ateye icyuma mugenzi we bakorana mu birombe, bamwe bavuga ko bapfuye indaya.
Byabereye mu Kagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange Akarere ka Muhanga.
Nambajimana Emile uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko akekwaho kwica Nshimiyimana Gilbert uri mu kigero cy’imyaka 32 basanzwe bakorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu Murenge wa Mushihiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Claude yabwiye UMUSEKE ko aba bagabo bombi, bavuye mu kazi aho bakorera bararwana Nambajimana Emile amutera icyuma arapfa.
Gitifu Byicaza avuga ko akimara guterwa icyuma bamujyanye kwa muganga ahageze ahita apfa.
Ati: “Ni abasore babiri b’abacukuzi bakora muri Mining i Mushishiro baraye barwanye, umwe atera icyuma mugenzi we ageze kwa muganga ahasiga ubuzima.”
Nshimiyimana Gilbert na Nambajimana Emile bari bacumbitse mu Murenge wa Nyarusange ariko bagakorera ubucukuzi mu Murenge wa Mushihiro.
Amwe mu makuru avuga ko bariya bantu bapfuye indaya bari batahanye, abandi bakavuga ko bapfuye ibijyanye n’akazi basanzwe bakora.
Emile yatawe muri yombi afungiye kuri Police Sitasiyo ya Muhanga, naho umurambo wa Nshimiyimana Gilbert wajyanywe mu Bitaro i Kabgayi gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
