Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’i Burengerazuba rwagabiye inka 10 abahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Gashabuka Sebasaza wavuze mu Izina rya bagenzi be bamugaye, avuga ko guhabwa inka ari igihango gikomeye bagiranye n’ababahaye inka kandi ko ari ikimenyetso cy’ubukungu.
Gashabuka avuga ko umuryango ufite inka udakena, ndetse ko inka bahawe zizororoka bakoroza abandi bafite amikoro makeya.
Ati: “Turashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kubera Imiyoborere myiza ituma Umuturage ahora ku isonga.”
Perezida wa PSF mu Ntara y’iBurasirazuba Mabete Niyonsenga Dieudonné avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite aribwo butuma babasha gukora imirimo itandukanye bakagira ubushobozi bwo n’uruhare mu Iterambere ry’Igihugu.
Ati: “Turashimira ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite, kuko nibwo buduha amahirwe yo gukora tukunguka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, yashimiye Urugaga rw’abikorera igikorwa cy’indashyikirwa bagaragaje cyo kuremera Ingabo zamugariye ku rugamba bazirikana ubwitange bwabo mu kazi bari bashinzwe.
Ati: “Ni urugero rwiza rw’ubufatanye hagati yanyu n’ubuyobozi bw’Inzego za Leta mu guha agaciro abitangiye kubohora u Rwanda.”
Yongeyeho ati: “Duhora tuzirikana ubwitange bwanyu butagamburujwe n’inzira y’inzitane mwanyuzemo kuko mwatanze ubuzima bwanyu.”
Meya Nkusi yabwiye Ingabo zamugariye ku rugamba ko ubutwari bwabo ari isomo rikomeye ku rubyiruko, abizeza ko Ubuyobozi buzahora bubazirikana no kubaha agaciro bakwiriye.
Inka 10 PSF yahaye Ingabo zamugariye ku rugamba, zatanzwe n’abagize Urugaga rw’abikorera mu Turere 7 tugize iyi Ntara y’iBurengerazuba.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.
