Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira,ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, habereye impanuka y’imodoka yaguyemo abantu icyenda abandi 14 barakomereka.
Ni impanuka yaturutse ku kugongana kw’imodoka ya Toyota Hiace yari itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse n’ikamyo yari itwaye abantu babiri.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, mu Mudugudu wa Nyagatovu.
Amakuru avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Minibus yavaga mu cyerekezo cya Kigali yari itwaye abantu 21 yagonganye n’ikamyo yari irimo abantu bibiri, na yo yavaga mu cyerekezo cy’i Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wa Hiace washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere.
Ati “Iyi modoka yari itwaye abantu 21, ku bw’amahirwe make abantu icyenda bahita bahasiga ubuzima. Ni impanuka yari ikomeye , hari abakomeretse cyane ariko bageze kwa muganga bagihumeka.”
ACP Rutikanga yaboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
Abitabye Imana bajyanywe mu buruhukiro bw’ i Bitaro bya Kabgayi, mu gihe abandi 14 bayikomereyemo bajyanywe mu bitaro bitandukanye birimo Remera Rukoma, CHUK na Kabgayi kugira ngo bitabweho.


UMUSEKE.RW

Rwanda police nukuri mukurikirane izi modoka za Toyota Haice ni imodoka zigenda ziruka mu muhanda zica kuzindi nta nubwo bubahiriza amategeko yumuhanda kuko soferi na komfuyeri baba bashaka gufata abangenzi bari imbere kuko baba bikanga ko Indi modoka Toyota Haice ziri inyuma zibatanga kubatwara abagenzi ni imodoka nagiyemo kenshi mbibona batsa umuvuduko arko biruka bahagarara batwara abagenzi babikora nkamarushanwa mu muhanda bateza umutekano muke pe nuko baba bacungana na police pe please Police yacu ihagurukire izi modoka zikora nkamarushanwa mu muhanda