Indege yo muri Oman yatangiye ingendo i Kigali – AMAFOTO

Indege yo muri Oman yatangiye ingendo i Kigali

Indege ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ikorera muri Oman, SalamAir, yageze i Kigali aho yakoreye urugendo rwayo rwa mbere, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026.

Izi ngendo zihuza Umujyi wa Muscat mu Bwami bwa Oman n’uwa Kigali mu Rwanda zatangijwe ku mugaragaro, zitezweho kwagura imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

Hamoud Khalfani  SAID ABOUSAID uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Oman, akaba n’umunya-Oman wavukiye akanakurira mu Rwanda, avuga ko izi ngendo ari amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda bifuza gukora ubucuri muri oman no mu Burasirazuba bwo hagati.

Ati “Njye ku bwange ni inzozi zibaye impamo. Nagiye mbikurikirana,none byakunze kandi bishyigikiye n’abayobozi b’inaha n’aba hariya (Oman).”

Umuyobozi ushinzwe imkoranire muri sosiyete ya SalamAir,Said AL RASHDI, avuga ko gutangiza ingendo mu Rwanda bigamije kongera imbaraga mu mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Mu bihe byashize habagaho ubucuruzi bwinshi hagati y’impande zombi,kandi ubu iyi gahunda y’iyi ndege niyo igiye kongera kubusubizaho. Muri uru rugendo rw’indege, twagiranye ibigniro n’ibigo bitandukanye biri gushaka amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hano mu Rwanda.Byaje hano gutangira inama y’ubucuruzi kandi bizazana amahirwe menshi azava mu bwikorezi bwo mu kirere .”

Avuga ko ari umwanya wo kongera imbaraga mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lbikorwaremezo, Col Bizimungu Claudien, yashimangiye ko u Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi gihuza ibihugu bitandukanye bya Afurika binyuze mu ngendo z’indege.

Yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari yabegerejwe.

Ati “ Abanyarwanda rero birasaba yuko bashyiramo ingufu mu gushaka ibyo dushora hanze. Kuko babonye inzira iborohereza,inzira yihuse kandi ibyo tujyana hanze bibe byanaruta ibyo dukurayo.Bongere umusaruro,bizatuma igihugu cyacu gitera imbere, tukabasha no gufasha ibindi bihugu bitwegereye.”

SalamAir izajya ikora ingendo ebyiri mu cyumweru hagati ya Muscat na Kigali, ku wa Mbere no ku wa Kane, ikazafasha abagenzi kubona uburyo bworoshye kandi budahenze bwo gukora ingendo hagati ya Oman n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko abashoramari hagati y’ibihugu byombi batangira kuganira ku mikoranire no kubyaza umusaruro izi ngendo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *