Kigali – Mugirwanake Alex w’imyaka 49 y’amavuko usanzwe akora akazi k’ubuyede, yasanzwe yitabye Imana, bigakekwa ko yahanutse ku igorofa itaruzura yararagamo.
Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026, bibera mu Mudugudu wa Radari mu kagari ka Busanza, mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo bagenzi be baje kumureba ngo bajye ku kazi k’ubuyede ku yindi nyubako basanga yapfuye.
Yongeyeho ko “Uwo muntu atari asanzwe afite aho gutura ahubwo ko yirariraga muri iryo gorofa.”
CIP Gahonzire avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma ndetse ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane nyirizina icyo yazize.

UMUSEKE.RW
