Israel na DR.Congo byongeye ikibatsi mu mubano wabyo

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Israel Gideon Sa'ar na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa DRC, Kayikwamba Wagner berekana amasezerano ibihugu byombi byasinye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yatangaje ko yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Gideon Sa’ar yavuze ko Kayikwamba ari i Jerusalem mu ruzinduko rw’akazi.

Yavuze ko Congo nk’igihugu kiri mu Kanama ka UN gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, ifite ijambo rikomeye. Ati “Duha agaciro ubucuti bwacu na yo, n’inkunga iha Israel ku rwego mpuzamahanga.”

Ibi bihugu byasinyanye amasezerano abiri y’ubufatanye, arimo guhana ubumenyi muri dipolomasi no kujya inama mu bya politiki.

Israel na Congo byaniyemeje kuzamura ubufatanye hagati yabyo binyuze mu rwego rwa Israel rushinzwe iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga, MASHAV.

Gideon Sa’ar yavuze ko Israel irimo gushyigikira Congo mu bijyanye no kurwanya Ebola, ikaba yaratanze toni 3 z’ubufasha mu buvuzi ndetse zageze muri Congo kandi zigiye koherezwa aho zagenewe gutangwa.

Mu bindi abayobozi baganiriye harimo ibibazo bibangamiye Israel mu karere irimo. Ngo banaganiriye ku masezerano y’amahoro Congo yasinyanye n’u Rwanda, n’akamaro ko byagira gushyira mu bikorwa byuzuye ibyo impande ziyemeje kugira ngo akarere kagire amahoro n’ituze.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo i Jerusalem ruje nyuma y’urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiriye muri Israel ku ya 6 Nyakanga, 2026.

Icyo gihe yasuye ahantu hatandukanye harimo Umujyi wa Kera wa Jerusalem, asobanukirwa amateka ya Israel, umurage n’ukwemera kwayo.

Yanasuye Yad Vashem, Ikigo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi ku Isi kiri muri Israel.

Minisitiri Olivier yaje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, bagirana ibiganiro ku guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byanavuyemo gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, guhanga udushya, iterambere no guhugura.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga uwa Congo n’uwa Israel baramukanya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na we aheruka gusura Israel

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *