U Rwanda na Congo byahuriye mu nama mu Busuwisi

Hamaze guterana inama nyinshi ziga ku gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC (ifoto: ububiko)

U Rwanda na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byemeranyije guteza imbere gahunda ebyiri zigamije gukomeza gukurikirana, no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’i Washington, yasinywe n’ibihugu byombi.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (Joint Security Coordination Mechanism – JSCM), yabereye i Genève mu Busuwisi.

Iyo nama yabaye ku wa 12 – 13 Kanama 2026, ihuza intumwa z’u Rwanda na RDC, hamwe n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifasha mu rugendo rwo gushaka amahoro, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), na Komisiyo ya AU.

Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze rivuga ko u Rwanda na Congo byemeranyije gahunda ebyiri zizafasha mu gushimangira n’igenzura ry’uko amasezerano y’i Washimgton ashyirwa mu bikorwa.

Itangazo ntirisobanura gahunda ebyiri ibihugu byombi byemeranyijeho.

Iryo tangazo rivuga ko “Impande zombi (u Rwanda na Congo0) zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma izo gahunda, no gutanga ibitekerezo byayo mu nama itaha ya JSCM.”

Banemeranyije kandi ko mu Ukwakira 2026 hazaba inama y’impande eshatu igamije gutegura ibikorwa bizakurikizwa.

Muri iyo nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano kandi bavuga ko Congo yatangaje aho igeze muri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bawo.

Impande zombi zemeranyije kongera guhura mu nama itaha ya JSCM izaba ku wa 16–17 Nzeri 2026 i Genève mu Busuwisi, aho hazakomeza gukurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, no guhuza ibikorwa bigamije gushimangira umutekano n’amahoro arambye mu karere.

Amasezerano y’i Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 na ba Ministiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC i Washington D.C, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gushyiraho umurongo mushya wo gukemura ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Nyuma yaho, ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bongeye kuyashimangira imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hanongerwamo ingingo zigamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi n’akarere.

Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo guca intege, no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, no gushyiraho uburyo buhoraho bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.

Nubwo abahuza bakomeje gushimira intambwe imaze guterwa, bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigikomeje guhura n’imbogamizi. Leta ya RDC ishinjwa kudafata ingamba zihagije zo gusenya umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rushinjwa kudakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Congo iherutse kuvuga ko yasinyanye amasezerano na FDLR azagena uburyo uwo mutwe uzisenya, ibyo u Rwanda rwamaganaye rukavuga ko FDRL izasenywa hakurikijwe amasezerano ya Washington.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article