Trump agiye kugira Inzira ya Hormuz ubutaka bwa Amerika

Inzira ya Hormuz inyuramo amato atwaye ibikomoka kuri peteroli yakomeje kuba intwaro mu ntambara ya Amerika na Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya gutangaza Inzira ya Hormuz nk’agace kagenzurwa na Amerika nyuma y’uko igihugu cye “kimaze gutsinda Iran”.

Trump yabivuze ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, mu gihe intambara hagati ya Amerika na Iran ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli no ku isoko mpuzamahanga.

Trump yavuze ko itangazo rizagena Inzira ya Hormuz nk’agace ka Amerika rizasohoka “vuba bidatinze”. Iyi nzira iherereye mu Burasirazuba bwo Hagati, ihuza Ikigobe cya Peresi n’Icya Oman, ikaba imwe mu nzira z’ingenzi ku Isi zinyuramo amato atwaye peteroli n’ibindi bicuruzwa.

Perezida Trump kandi yavuze ko Amerika ifite ubushobozi bwo guhagarika urujya n’uruza rw’amato muri iyo nzira, ashimangira ko “nta bwato buzayicamo” mu gihe Amerika itabyemeye.

Inzira ya Hormuz ifite akamaro gakomeye ku isoko ry’ingufu mu Isi, kuko ari yo inyuramo igice kinini cya peteroli n’ibikomoka kuri peteroli bitwarwa n’amato biva mu bihugu bikungahaye kuri peteroli byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Kuva mu ntangiriro z’intambara hagati ya Amerika na Iran, umutekano w’iyi nzira wagiye uteza impungenge ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane kubera ko Iran yakunze guhagarika  urujya n’uruza rw’amato muri Hormuz.

Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’iki gihugu yanenze cyane amagambo ya Trump, avuga ko Inzira ya Hormuz idashobora kwigarurirwa n’“ubutumwa bwanditswe ku rubuga nkoranyambaga, ubwato bw’intambara, itegeko rya Perezida cyangwa ijambo ryo mu kwiyamamaza”.

Yavuze ko Hormuz izafungwa cyangwa igafungurwa “gusa ku bubasha bwa Iran”, ashimangira ko igihugu cye kizakomeza gushyira mu bikorwa ifungwa ry’iyo nzira mu gihe Amerika izaba ikomeje kwanga ibyo Iran ivuga ko ari gutsindwa kw’Amerika.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article