Hatangajwe ingengabihe ya Shampiyona y’Abakozi 2026-27

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], ryashyize hanze Ingengabihe ya Shampiyona y’uyu mwaka 2026-27, aho izatangira ku wa 28 Kanama 2026.

Ni umwanzuro wavuye muri tombola yakozwe n’abanyamuryango ba ARPST ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, bafashijwe n’abagize Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe.

Mu cyiciro cy’umupira w’amaguru ukinwa n’abakuze [Catégorie A], amakipe 14 niyo yiyandikishije kuzakina Shampiyona y’uyu mwaka. Aya arimo RICA, RBA, RAC, Wasac, Minecofin, CHUB, RTDA, RBC, RMB, Mifotra, RSSB, REG, UR na Mininfra.

Mu bagabo bakina Volleyball muri iki Cyiciro, harimo CHUB, RAC, Minecofin, Minict, NLA, RTDA, Mifotra, RSSB, REG, NNPTH na RRA.

Muri Basketball muri [Catégorie A], harimo Wasac, Minecofin, RTDA, RAC, Minisiteri ya Siporo, FDA, RSSB na RRA.

Mu cyiciro cy’abataragira imyaka yigiye hejuru [Catégorie B], mu mupira w’amaguru hiyandikishije amakipe icyenda arimo SKOL, RDB, Minisiteri y’Ingabo [MOD], RBC, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], RAB, DGIE, REG na Rwandair.

Muri Volleyball muri iki cyiciro, hiyandikishije amakipe ane arimo Wasac, Rwandair, NISR na DGIE. Muri Basketball ho hiyandikishije amakipe icyenda arimo RDB, CCI, Gasabo 3D, REG, Rwandair, DGIE, MOD, CHUB na NISR.

Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie A muri Basketball, hiyandikishije amakipe ane. Aya arimo RBC, UR, CHUB na RSSB. Muri Volleyball ho hiyandikishije atanu arimo RRA, Wasac, REG, CHUB na RBC.

Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie B, muri Volleyball hazakina RBC, NISR na REG. muri Basketball hazakina NNPTH na RBC.

Itsinda rya A muri Catégorie A mu mupira w’amaguru, ririmo RBA, UR, Minecofin, RAC na RMB. Mu itsinda B harimo Wasac, RSSB, Mifotra, RBC na REG. itsinda C ririmo RICA, RTDA, Mininfra na CHUB.

Muri Catégorie B itsinda rya mbere mu mupira w’amaguru, ririmo SKOL, RDB, NISR, Rwandair na DGIE. Irya B ririmo RBC, REG, RAB na MOD.

Muri Volleyball muri Catégorie A, mu itsinda A harimo RAC, RSSB, Minict na CHUB. Itsinda B ririmo RRA, NNPTH, Mifotra na RTDA. Irya C ririmo NLA, REG na Minecofin.

Muri Basketball muri Catégorie A, hakozwe amatsinda abiri. Irya A ririmo Minecofin, Minisiteri ya Siporo, RSSB na RAC mu gihe irya B ririmo FDA, RRA, RTDA na Wasac.

Mu cyiciro cy’abagore muri Volleyball, hakozwe itsinda rimwe muri Catégorie A. Ririmo RRA, REG, CHUB, Wasac na RBC. Muri Catégorie B muri uyu mukino, hakozwe itsinda ririmo RBC na NNPTH.

Shampiyona y’Abakozi 2026-27 izatangira tariki ya 28 Kanama 2026
Ni imikino yitabirwa ku kigero cyiza
Mu mikino ikinwa, habamo na Basketball y’abagabo
Harimo icyiciro cy’abagore bakina Volleyball
Abagize Komite Nyobozi ya ARPST ni bo bayoboye iyi tombola
Visi Perezida wa ARPST, yari muri uyu muhango
Abanyamuryango ba ARPST b’amakipe yiyandikishije kuzakina, bari baje muri iyi tombola
Amakipe azakina Shampiyona yose yari ahagarariwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *