Mu Burundi batangiye kumena ‘inzoga zitujuje ubuziranenge’

i Burundi batangiye gufungwa inganda zakoraga inzoga

Mu Burundi batangiye kumena inzoga bavuga ko zitujuje ubuziranenge ndetse no gufunga inganda zakoraga ibinyobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu ‘rwego rwo kurengera ubuzima bwa baturage bari gupfa.’

Ni ibikorwa byatangiye ku wa 25 Kanama 2026, bitangizwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere Rusange n’Umutekano, Léonidas Ndaruzaniye, ari kumwe na Minisitiri Hassan Kibeya, ufite mu nshingano ubucuruzi n’inganda mu Burundi.

Muri Komini ya Komini Nyanza na Makamba, mu Ntara ya Burunga ahatangirijwe ibi bikorwa aba bayobozi bafunze uruganda rwitwa Nganji Company nhanamenwa inzoga yitwa  Gangi.

Ku rutonde rw’inzoga u Burundi buvuga ko buzaca harimo izitwa Umururasase, Buzima Bwiza, Burunga Wine, na Dodjho.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hassan Kibeya, yavuze ko ibi bikorwa bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no gutuma igihugu kigira abaturage bafite ubuzima bwiza, bashobora gukora bagatera imbere.

Ati “Dukeneye kubaka igihugu dukunda; ntidukwiye gukomeza gukorera muri aka kajagari.”

Daniel Gélase Ndabirabe, Uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yari aherutse kuvuga ko inzoga ziri kwica abaturage kuko abantu bagenda bakumbagurika mu mihanda ariko abayobozi bakuru bakaba batabizi kuko bari mu biro i Bujumbura.

Ati “ Bamwe bo mu buyobozi bakuru ntabyo babona kuko bari kure.”

Mu Burundi bavuga ko gukora inzoga birimo akajagari kenshi
i Burundi batangiye gufungwa inganda zakoraga inzoga
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *