Korali Salemu yakoze igitaramo cy’amateka, Kundwa Events ica impaka-AMAFOTO

Korali Salemu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabuga yanyuze benshi bitabiriye igitaramo yakoreye bwa mbere muri Dove Hotel, itangaza ko hari ibindi bikorwa byinshi iteganya nyuma y’iki gitaramo cyashimishije abakitabiriye kubera umuziki uyunguruye wa Kundwa Events.

Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, cyitabirwa n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Senior Past Isaei Ndayizeye, n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye.

Aba baririmbyi basusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zabo zakunzwe ndetse n’iziri kuri album yabo nshya, aho buri ndirimbo bayiririmbaga bafatanyije n’abakristo bari baje kubatera ingabo mu bitugu.

Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo, yashimiye abitabiriye igitaramo bakoreye bwa mbere muri Dove Hotel, avuga ko ari ishema rikomeye kuri bo.

Ati: “Abaririmbyi, abakristo, abadasengera muri ADEPR Kabuga, mwadukoze ku mutima. Abaterankunga bacu n’inshuti zacu, nta kindi twababwira kiruta kubasabira umugisha ku Mana.”

Yavuze ko bafite umunezero udasanzwe wo gushimira Imana yabanye na bo muri iki gitaramo cyiswe “Number One Worship Experience”, aho basangiye n’abitabiriye ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati: “Twagize ibihe byiza byo guhemburwa n’ijuru. Imana ibahe umugisha ku bw’uburyo bwose mwadufashije. Nta rindi jambo dufite uretse iryo gushima. Turabakunda cyane.”

Prince Shumbusho, umuyobozi muri Kundwa Events, umuryango wa Gikristu ufasha amakorali n’insengero gutegura ibitaramo, avuga ko banyuzwe no gukorana na Korali Salemu kandi ko ubufatanye bwabo bwatanze umusaruro.

Ati: “Abitabiriye igitaramo babonye ibintu byiza, harimo ‘sound’ nziza, abaririmbyi baririmba neza, ndetse n’amashusho yafashwe agaragara neza cyane.”

Yongeraho ko batakorana na Korali Salemu gusa, ahubwo ko bakorana n’andi makorali menshi hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere umurimo w’Imana no gutegura ibindi birori bitandukanye.

Korali Salemu yatangiye mu 2004, itangijwe n’abantu batanu nyuma y’igitekerezo cyo kugira korali yakurikira korali nkuru yari isanzwe. Ubu imaze kugira abaririmbyi 187 b’ingeri zitandukanye.

Korali imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’amashusho, aho iya mbere yasohotse mu 2015, iya kabiri mu 2022, iya gatatu mu 2025. n’indi igizwe n’indirimbo 10, muri zo esheshatu zikaba zarasohotse.

Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *