Umugabo umaze igihe gito akoze ubukwe birakekwa ko yiyahuye

Akarere ka Rulindo kari mu ibara ritukura cyane

Rulindo: Haramyumukiza Jean de Dieu wari umaze amezi atatu akoze ubukwe, birakekwa ko yiyahuye akoresheje umiti yica ahita apfa.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye, yari atuye mu Kagari ka Bukoro, Umurenge wa Mbogo, Akarere ka Rulindo.

Gitifu w’Umurenge wa Mbogo Nyirumuringa, Pierre Damien yabwiye UMUSEKE ko Haramyumukiza Jean de Dieu yanyoye umuti wica, abamubonye baramufata bamujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Gitifu Nyirumuringa avuga ko uyu mugabo wari umaze iminsi mikeya asezeranye imbere y’amategeko, ndetse no muri Kiliziya, yahise ajyanwa mu Bitaro bya Rutongo aza gushiramo umwuka.

Ati: “Iby’ibanze yari yabikorewe ariko abaganga basanga yarangije kwangirika kubera uwo muti yari yafashe.”

Nyirumuringa avuga ko hari ibyaketswe byaba byabaye intandaro yo kwiyahura, birimo umwenda wa Frw 400.000 yari yabikijwe n’itsinda ariko ritamuhaye uburenganzira bwo kuyakoresha.

Yakomeje agira ati: “Bari batangiye kumwishyuza ayo mafaranga, kuko yayafashe atababwiye, abura aho ayakura. Abatanze ayo makuru bagakeka ko uwo mwenda ari wo watumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.”

Gitifu Nyirumuringa yongeyeho ko hari n’ibyo abaturage bavuga bijyanye n’itonesha, ko hari umuvandimwe we waherukaga gukora ubukwe umubyeyi we (Maman) n’abavandimwe ba Nyakwigendera bamufasha kubutegura, we ashatse kubaka, abasaba kubimufashamo bamubwira ko nta bushobozi bafite.

Gitifu Nyirumuringa akavuga ko uwo mwenda n’icyo yise itonesha atigeze abyakira, bigakekwa ko byatumye afata icyo cyemezo kigayitse cyo kwivutsa ubuzima.

Nyirumuringa akavuga biriya bitagombye kuba urwitwazo kugira ngo ubivugwaho yiyahure, kuko ushobora gusanga nta bushobozi umubyeyi we n’abavandimwe bari bafite icyo gihe.

Uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye yasezeranye imbere y’amategeko mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2026, ajya muri Kiliziya muri Kanama.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Rulindo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *