U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40, byanyujijwe ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya.
Ibi bihugu byombi bifitanye amasezerano yemerera u Rwanda gukura ibikomoka kuri peteroli ku masoko yo hirya no hino ku Isi rukoresheje ibikorwaremezo bya Kenya, haba mu kuyibika no mu bwikorezi bwayo.
Ni nyuma nyuma y’uko ubwato MT Sea Wolf bugejeje kuri Kipevu Oil Terminal 2 toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganyije.
Umuhango wo kwakira ubwo bwato wabaye ku wa 29 Nzeri 2026, witabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, na Minisitiri wa Kenya ushinzwe Ingufu na Peteroli, James Opiyo Wandayi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Zingiro Armand, yavuze ko binyuze mu Muhora wa Ruguru, u Rwanda ruzakomeza kwihaza ku bikomoka kuri peteroli.
Ati “Ni gikikorwa ngirakamaro ku bihugu byombi ari u Rwanda na Kenya, byatangiye gutegurwa hashize imyaka itatu.Dukurikije igenamigambi n’icyerekezo igihugu cyahisemo,ni ugufatanya n’abikorera. Leta y’u Rwanda ifite imigambi yo gukoresha umuhora wa Ruguru,uzadufasha gukumira ibura ry’amavuta bitewe n’ibibazo tugenda tubona ku Isi by’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.”
Opiyo Wandayi we yavuze ko ibyo bicuruzwa bingana hafi n’ibikenerwa n’u Rwanda mu kwezi kumwe.
Ati “Kwakira ubwato bwa MT Sea Wolf, butwaye toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli bya RNEC, zingana hafi n’ibyo u Rwanda rukoresha mu kwezi kumwe, bigaragaza ko Kenya yiteguye kuba irembo ry’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga y’ingufu.”
Akomeza ati ” Ni intambwe ishimishije, yemeza ko Kenya ari irembo rikomeye ry’ibikenerwa mu karere.”
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya ku wa 29 Kamena 2026, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu muhora wa ruguru.
Aya masezerano yemerera u Rwanda gukura ibikomoka kuri peteroli ku masoko yo hirya no hino ku isi rukoreshe ibikorwaremezo bya Kenya, haba mu kuyibika ndetse no mu bwikorezi bwayo.
Hasinywe kandi amasezerano y’impande eshatu hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Guverinoma ya Kenya, na Rwanda National Energy Company (RNEC)ndetse n’Amasezerano y’ububiko n’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli hagati ya Rwanda National Energy Company (RNEC) na Kenya Pipeline Company (KPC).
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ibikomoka kuri peteroli biboneke mu gihugu mu buryo buhagije kandi buhoraho.

UMUSEKE.RW

