Volleyball: Mushonje muhishiwe – FRVB yahaye icyizere abasifuzi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], ryijeje abasifuzi basifura uyu mukino ko hari gushakwa amikoro yo kubongerera insimburamubyizi bagenerwa.

Ibi byatangajwe na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa muri FRVB, Gasasira Janvier ubwo hasozwaga amahugurwa nkarishyabwenge [2026 Rwanda Volleyball referees’ refresher course].

Nyuma y’uko uyu muyobozi yari amaze kugezwaho ibibazo bitandukanye bafite, Gasasira yabijeje ko kimwe mu bibaraje inshinga ari ugushaka amikoro yo kongera insimburamubyizi bagenerwa mu gihe basifuye imikino ya Shampiyona.

Ati “Turimo turayashaka. Nitumara kuyafata, nta kizatubuza kuyabaha. Mushonje muhishiwe. Ariko namwe murasabwa kuba abanyakuri. Murasabwa kuba inyangamugayo ndetse birabasaba gushyiramo imbaraga.”

Yongeyeho ati “Turifuza guteza imbere Volleyball. Ntabwo wayiteza imbere rero, udafata neza abakora akazi bose ngo uwo mukino utere imbere.”

Uyu Muyobozi kandi, yavuze ko bifuza kugira ibyiciro byinshi by’abakiri bato kandi nabyo bijyana no kugira abasifuzi bari ku rwego rwiza rwo kubasifurira.

Abasifuzi basanzwe bayobora imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore no mu bindi byiciro, bakomeje kugaragaza ko insimburamubyizi bagenerwa ikiri nto, basaba ko iri Shyirahamwe ryayongera.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’uyu mwaka w’imikino 2026-27, izatangira ku wa 16 Ukwakira 2026.

Abasifuzi ba Shampiyona ya Volleyball, bijejwe ko hagiye gushakwa ubushobozi bwo kubongerera insimburamubyizi bagenerwa basifuye

UMUSEKE.RW

Share This Article